Uncategorized

Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola

todayDecember 19, 2024

Background
share close

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024, Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Angola, Tete Antonio, wamugejejeho ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola, João Manuel Gonçaves Laurenço, usanzwe ari umuhuza mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Kagame n’intumwa ya mugenzi we wa Angola

Minisitiri Tete yazanye ubu butumwa nyuma y’aho tariki ya 14 Ukuboza, Angola ifashe icyemezo cyo gusubika ibiganiro byagombaga guhuriza i Luanda Perezida Lourenço, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda n’uwa Congo Félix Tshisekedi wa RDC tariki ya 15 Ukuboza 2024.

U Rwanda ntirwitabiriye ibi biganiro kubera ko intumwa za RDC ku rwego rw’abaminisitiri zanze kuganira n’umutwe witwaje intwaro wa M23, nyamara mbere zari zaremereye Perezida wa Angola ko zizaganira na wo, binyuze muri ‘Gahunda ya Nairobi’, iyoborwa na Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya.

Leta y’u Rwanda yavuze ko ibiganiro byagombaga guhuza ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Felix Tshisekedi wa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na João Lourenço wa Angola ku mutekano wa Kongo, byasibijwe n’ikibazo Congo itakemuye kuko mu biganiro byahuje Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi, tariki 14 Ukuboza 2024 nta mwanzuro wumvikanyweho n’ibihugu byombi wafashwe ku biganiro by’imbonankubone bikenewe hagati ya Congo na M23, kugira ngo haboneke igisubizo cya politiki ku ntambara yo mu Burasirazuba bwa Congo.

Ikindi kiyongera kuri ibi, u Rwanda rugaragagaza , ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi butigeze buhinduka ku kijyanye n’imvugo batangaje babwira amahanga ko bashaka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda buriho.

Indi mpamvu ikomeye yatumye u Rwanda rutitabira ibi biganiro, ni uko Congo igikoresha imitwe yitwaje intwaro irimo n’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse ukaba ukifatanya n’indi mitwe ya Wazalendo, ingabo z’u Burundi n’abacanshuro b’i Burayi, bose bakarwanira hamwe n’igisirikare cya Congo, bagakora ibyaha byibasira inyoko muntu cyane abaturage ba Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, babarizwa mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Perezida wa Angola João Lourenço yasabye ko Congo izagirana ibiganiro na M23, bikazahagarikirwa na Uhuru Kenyatta nk’umuhuza.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mugwiza ashobora kongera kuyobora FERWABA, manda y’imyaka ine ishize isize iki?

Tariki ya 21 Ukuboza 2024, hateganyijwe amatora ya komite nyobozi y’ishyiragamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), Mugwiza Désiré wari usanzwe uyobora iri shyirahamwe, ni we mukandida rukumbi ku mwanya wa perezida. Mugwiza ashobora kongera kuyobora FERWABA Mu nkuru yacu ya none tugiye kurebera hamwe icyo manda y’imyaka ine ishize, isize cyane mu gice cy’ibikorwa remezo, Amarushanwa mpuzamanga ndetse n’umusaruro w’amakipe y’igihugu. Imyaka ine ishize isize iki mu bijyanye n’ibikorwa […]

todayDecember 19, 2024


Similar posts

Uncategorized

Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024, Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Angola, Tete Antonio, wamugejejeho ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola, João Manuel Gonçaves Laurenço, usanzwe ari umuhuza mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. […]

todayDecember 19, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%