Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 mu ngingo ya 19, ni ryo rivuga ku kutaryozwa icyaha cya ruswa ku muntu watanze cyangwa wakiriye indonke mu rwego rwo gufasha ubutabera kubona ibimenyetso ku cyaha cya ruswa, ntafatwa nk’uwakoze icyaha iyo yabimenyesheje inzego z’ubutabera mbere y’uko icyo cyaha gikorwa. Nta buryozwacyaha bubaho ku muntu watanze cyangwa wakiriye indonke, ubimenyesha inzego z’ubutabera mbere y’uko ikurikiranwa ry’icyaha ritangira, atanga amakuru cyangwa agaragaza ibimenyetso.
Aha ni na ho Umuvunyi mukuru Nirere, avuga ko nta muntu n’umwe ukwiriye kwikanga cyangwa kugira impungenge ku mutekano we igihe yatanze amakuru.
Gusa gutanga amakuru kuri ruswa n’akarengane abantu batandukanye baracyabitinya, kuko baba batizeye umutekano wabo nk’uko Rwemera Alexandre abisobanura.
Ati “Hazamo no gutinya kwiteranya n’abantu ndetse no gutinya ko abo mu muryango w’abo watanzeho amakuru kuri ruswa, bakugirira nabi igihe umuntu wabo yaramuka ahanwe”.
Ubu bushakashatsi bukorwa n’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane ishami ry’u Rwanda, TI-Rwanda, bwamuritswe tariki 11 Ukuboza 2024, bwagaragaje ko mu babukoreweho, abagera kuri 18.50% bagaragaje ko bahuye na ruswa mu gihe bashakaga serivisi, aho muri bo abagera kuri 2% bimwe serivisi burundu kuko banze gutanga ruswa.
Ubu bushakashatsi bwakozwe hifashishijwe uburyo bwo gutoranya impagararizi, aho muri buri ntara hatoranyijwe uturere tubiri, ak’icyaro n’akandi k’umujyi, mu gihe mu Mujyi wa Kigali bwakorewe mu turere twose.
Mu babajijwe, abagore ni 44,4%, mu gihe abagabo ari 55,6%, abari munsi y’imyaka 35 ni 42,4%, abari hagati ya 35 na 39 ni 19,7%, abari hagati ya 40 na 44 ni 14,6%, mu gihe abari hejuru ya 45 ari 23,2%.
Muri rusange ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ikigero cyo gutanga amakuru kuri ruswa kikiri hasi, kuko 8% gusa mu bahura na ruswa, ari bo batanga amakuru.
Zimwe mu mpamvu zigaragazwa zirimo gutinya ko byabagiraho ingaruka zirimo kuba bakurikiranwa, byagaragajwe n’abagera kuri 24.7%, abagera kuri 19.2% bavuga ko batifuza ko ayo makuru yabaturukaho. Abagera kuri 17.8% bavuga ko n’iyo babivuga nta cyakorwa, 16% bavuze ko batari bazi aho batanga amakuru, abagera kuri 11.5% batinye kugirirwa nabi naho 7.3% bavuze ko abo bari kuregera na bo bashobora kuba barya ruswa.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024, Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Angola, Tete Antonio, wamugejejeho ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola, João Manuel Gonçaves Laurenço, usanzwe ari umuhuza mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Perezida Kagame n’intumwa ya mugenzi we wa Angola Minisitiri Tete yazanye ubu butumwa nyuma y’aho tariki ya 14 Ukuboza, Angola ifashe icyemezo cyo gusubika ibiganiro byagombaga guhuriza i Luanda Perezida […]
Post comments (0)