N’ubwo mu Karere ka Huye hakiboneka abangavu batwara inda, umubare wabo ugenda ugabanuka kandi kimwe mu byatumye bigenda bigerwaho, ngo ni ukuba ababyeyi baragiye batozwa kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere.
Mu mwaka wa 2020 abangavu batwaye inda mu Karere ka Huye bari 198. Umubare wabo wageze ku 137 mu 2021, bagera ku 101 muri 2022, baba 96 muri 2023 none kuva 2024 watangira kugeza ubu bamaze kuba 83.
Ababyeyi bo hirya no hino muri aka Karere bavuga ko mbere batatinyukaga kuganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere, ariko ko babifashijwemo n’abafatanyabikorwa batandukanye bagiye babitinyuka, ibi bikaba kimwe mu byafashije ko umubare w’abatwita ugenda ugabanuka, n’ubwo bataragera neza ku ntego y’uko nta wongera gutwita akiri mutoya, kuko bibangiriza ubuzima.
Annonciata Mukandagano utuye ahitwa mu Muyogoro mu Murenge wa Huye ati “Ababyeyi batinyaga kuganiriza abana ku myororokere. Byari nka kirazira kuri bo. Ariko hagiye habaho ibiganiro bihuza abana n’ababyeyi bari hamwe, bityo umubyeyi aratinyuka n’umwana aratinyuka, noneho no mu muryango bakabiganiraho.”
Akomeza agira ati “Umubyeyi akamenya ko umwana we yageze igihe cy’ubugimbi, agatinyuka kumuganiriza. Ariko ubundi mbere byari kirazira, nta mubyeyi wasobanuriraga umwana iby’ubuzima bw’imyororokere.”
Pelagie Mukarusanga w’i Sazange mu Murenge wa Kinazi na we ati “Byari umuco ko nta muntu w’umumama wavuga ibitsina cyangwa imibonano mpuzabitsina mu mazina yabyo. Ariko aho bagiye basobanukirwa, ubu ashobora kwegera umukobwa we akamubwira ati mwana wanjye, umuhungu nagutereta muri ubu buryo, uzamuhakanire umubwire ko bidashoboka. Nibura uwo muco umwana abe awibitsemo.”
Umuryango AEE ni umwe mu bagize uruhare mu gutoza ababyeyi kuganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere, kandi inyigisho zabo zatumye n’abana batinyuka kugana ibigo by’urubyiruko baherwamo ubumenyi n’ubujyanama bwisumbuye nk’uko bivugwa na Mukandagano.
Agira ati “Iyo umwana w’umukobwa yitabiraga icyumba cy’urubyiruko batangiraga kuvuga ko atwite, ariko ubu byabaye rusange, buri wese aravuga ati nkeneye ubujyanama, akajyayo. Muri icyo cyumba babigisha uko bakwiye kwitwara, bakababwira kwifata, ariko n’uwo binaniye bakamwereka uko yakwitwara kugira ngo adatwara inda itateganyijwe.”
Aloys Giraneza, umukozi wa AEE Rwanda wita ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, avuga ko mu Mirenge 11 kuri 14 igize Akarere ka Huye bakoreye mu gihe cy’imyaka itanu, bagiye baganiriza ababyeyi hamwe n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 18 rutiga.
Urubyiruko rucyiga rwo rwagiye ruganirizwa mu mashuri, bose bakagaragarizwa ko ubuzima bwabo buri mu maboko yabo.
Urubyiruko rutiga kandi rwagiye ruhurizwa mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, kandi ayo matsinda bakayaherwamo ibiganiro bibafasha kugira icyerekezo cy’ubuzima.
Ibi ngo byagiye bituma abana bareka kujya kuzerera, bava mu gakungu no kunywa ibiyobyabwenge bakajya bataha kare, bakibwiriza bagakora uturimo mu rugo iwabo.
Post comments (0)