Ni umwanzuro Urukiko rwafashe nyuma yo gusuzuma ubujurire bwa Kabera ku cyaha cyo guha ruswa ya 10,000Frw umugenzacyaha, icyaha n’ubundi Kabera yari yahamijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, rukamukatira imyaka ine y’igifungo.
Kabera Vedaste n’umwunganira mu mategeko bagaragazaga ko, guha umugenzacyaha impano cyangwa gusangira na we bitari mu bigize icyaha, bityo ko Kabera yagirwa umwere agataha.
Ubushinjacyaha kuva urubanza rutangiye, bwakomeje kugaragaza ko ibyo Kabera yakoze aha umugenzacyaha 10,000Frw, ari ruswa kuko yayamuhaye ntaho basanzwe baziranye, kandi ko yayatanze nyuma yo guhamagazwa ngo yisobanure ku byo umugore we yari yamureze.
Kabera we yasobanuye ko yahaye uwo mugenzacyaha 10,000Frw, yo kumufasha kwica isari nk’umuntu bari bamaranye umwanya amubaza kuri ibyo birego by’uwo mugore, bagatandukana mu masaha y’akaruhuko, kandi ko gutanga impano bidahanirwa.
Urugereko rw’Urukiko Rukuru rwa Nyanza rumaze gusuzuma ubujurire bwa Kabera Vedaste, rwanzuye ko nta shingiro bufite, bityo ko igihano cy’igifungo cy’imyaka ine yari yahawe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga kigumaho.
Kabera Vedaste yaregwaga ibyaha birimo gutanga ruswa, no kwangiza ikintu cy’undi ku bushake, urubanza rwe rukaba rwapfundikiwe nyuma y’umwaka aburana kuko nta handi yajuririra.
N’ubwo mu Karere ka Huye hakiboneka abangavu batwara inda, umubare wabo ugenda ugabanuka kandi kimwe mu byatumye bigenda bigerwaho, ngo ni ukuba ababyeyi baragiye batozwa kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere. Mu mwaka wa 2020 abangavu batwaye inda mu Karere ka Huye bari 198. Umubare wabo wageze ku 137 mu 2021, bagera ku 101 muri 2022, baba 96 muri 2023 none kuva 2024 watangira kugeza ubu bamaze kuba 83. Ababyeyi bo […]
Post comments (0)