Inkuru Nyamukuru

Israel yemeje ko ari yo yishe Ismaïl Haniyeh wayoboraga Hamas

todayDecember 24, 2024

Background
share close

Israël Katz, Minisitiri w’Ingabo wa Israel yatangaje ko iki gihugu ari cyo kiri inyuma y’urupfu rwa Ismaïl Haniyeh, wishwe muri Nyakanga 2024, aturikanywe n’igisasu i Teheran mu Murwa mukuru wa Iran. Iyi ikaba ari inshuro ya mbere yemeje ku mugaragaro ko ari yo yishe uwo muyobozi wa Hamas.

Urupfu rwa Ismaïl Haniyeh rwabaye ku itariki 31 Nyakanga 2024, bivugwa ko yishwe na Israel, ariko yo ntiyahita igira icyo ibitangazaho. Uwo muyobozi wari uyoboye Hamas mu gace ka Gaza ahamaze umwaka urenga habera intambara ihuza Israel na Hamas, nyuma y’igitero uwo mutwe wagabye muri Israel ukica abaturage, ugatwara n’abandi bunyago mu kwezi k’Ukwakira 2023.

Yiciwe i Teheran aho yari yagiye mu birori byo kurahira kwa Perezida Massoud Pershkian, watowe mu kwezi kwa Kamena 2024.

Avuga ku kibazo cy’inyeshyamba zo muri Yemen nazo zishyigikiwe na Iran, Minisitiri Israël Katz yagize ati “Tuzarasa bikomeye aba-Houthis, tuzasenya ibikorwa remezo bifashisha, tuzaca intege ubuyobozi bwayo, nk’uko twabigenje kuri Haniyeh, Yahya Sinouar ba Hamas na Hassan Nasrallah wa Hezbollah i Teheran, i Gaza no muri Liban”.

Ku wa Mbere tariki 23, ni bwo Minisitiri wa Israel, Benjamin Netanyahu yasabye ingabo za Israel “gusenya ibikorwa remezo byose byifashishwa n’inyeshyamba z’Aba-Houthis, kuko uwo ari we wese uzashaka kuturwanya, agamba gukubitwa cyane”.

Izo nyeshyamba z’Aba-Houthis zo muri Yémen ngo zarashe ibisasu byo mu bwoko bwa misile i Tel-Aviv, ku wa gatandatu tariki 21 Ukuboza 2024, nubwo nta bantu batangajwe ko byishe.

Uretse Ismaïl Haniyeh wishwe na Israel muri Nyakanga 2024, hari n’abandi bayobozi batandukanye bo muri Hamas na Hezbollah bishwe n’icyo gihugu guhera ku itariki 7 Ukwakira 2023, ubwo Hamas yagabaga igitero muri Israel. Muri abo harimo, Sayyed Hassan Nasrallah, wari umuyobozi wa Hezbollah wishwe ku itariki 28 Nzeri 2024.

Hari kandi Fatah Sharif wari umwe mu bayobozi ba Hamas wishwe n’ingabo za Israel ku itariki 30 Nzeri 2024. Undi ni Ali Karaki wari mu buyobozi bw’umutwe wa Hezbollah na we waguye mu bitero by’indege bya Israel kimwe na Nasrallah.

Hari kandi Nabil Kaouk na we wari mu buyobozi bw’umutwe wa Hezbollah, yishwe ku itariki 28 Nzeri 2024. Undi ni Mohammed Srur wari ushinzwe iby’indege zitagira abapilote muri Hezbollah n’abandi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kabera wakoreraga Intara y’Amajyepfo

Urugereko rw’Urukiko rukuru rwa Nyanza rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kabera Vedaste, wahoze ari umukozi w’Intara y’Amajyepfo ushinzwe imiyoborere. Kabera Vedaste Ni umwanzuro Urukiko rwafashe nyuma yo gusuzuma ubujurire bwa Kabera ku cyaha cyo guha ruswa ya 10,000Frw umugenzacyaha, icyaha n’ubundi Kabera yari yahamijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, rukamukatira imyaka ine y’igifungo. Kabera Vedaste n’umwunganira mu mategeko bagaragazaga ko, guha umugenzacyaha impano cyangwa gusangira na we bitari mu bigize icyaha, bityo […]

todayDecember 20, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%