Mu bihe bishize, ababyeyi batuye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo babonye akazi kabatwara umwanya munini, bituma bafata icyemezo cyo kujya babyuka kare, bagataha batinze.
Muri aka kazi, bagendaga basize mu nzu umwana wabo w’umuhungu w’imyaka icyenda, hamwe na barumuna be babiri, ariko ntibabasigiraga icyo kurya.
Hashize icyumweru, umwana abona ko azapfana na bene se, atangira kwirwanaho ngo ashake icyabaramira.
Agira ati “Nabonye ko inzara izatwica mpitamo kujya mbasiga nkajya gusaba, nagira icyo mbona nkabaha cyangwa nkagura irindazi tukaba ari ryo twiririrwa”.
Mu buhamya bw’uyu musore avuga ko byaje kurangira asanze abandi bana bo ku muhanda bakundaga kuzenguruka ku gisozi ahitwa ku Musezero aho ababyeyi be bari batuye, maze ahinduka inzererezi.
Yakuriye muri ubu buzima yigiramo kunywa ibiyobyabwenge ndetse na za Kore aza kuba n’umunyarugomo aho atangiye kugimbuka akajya yiba.
Agira ati “umunsi umwe napfumuye inzu maze ninjiramo, njya kwiba maze ndafatwa, banjyana kugororerwa mu kigo cya Iwawa kiri mu Buregnegrazuba bw’u Rwanda.”
Aha i Wawa, yagize amahirwe yo kwiga umwuga w’ububaji, ndetse ikiyongereye kuri ibyo, yahavanye imigambi mishya yo kuva mu biyobyabwenge, agakora imirimo y’iterambere.
Agira ati “ nahawe ubujyanama n’abantu bize imitekerereze ya muntu, maze kubera ko twahamaze umwaka urenga, ngaruka iwacu naribagiwe ibiyobyabwenge.”
Ababyeyi baravugwaho kurangara
Ibitekerezo by’ababyeyi biragaragaza ko umwana ashobora kwangirikira mu muryango, iyo ababyeyi batabaye maso.
Umubyeyi witwa Nzabonimpa Edouard utuye mu murenge wa Gatenga, Akarere a Kicukiro avuga ko uburere bw’umwana bushobora gupfira mu muryango avukamo kubera imibanire mibi y’abawugize.
Agira ati “ Ni gake umwana arererwa mu muryango urimo amakimbirane agakurana uburere bwiza n’imico myiza.”
Nzabonimpa avuga ko umwana ashobora nko kwangirika ku mukozi wo mu rugo umurera ababyeyi badahari, dore ko baba bafite akazi kenshi.
Ati “ Ababyeyi bajya gushakisha ubuzima bagasiga abana barerwa n’abakozi, nabo ubwabo badafite uburere buzima; aha ni hoaba na bangirikira, kuko bababwira nabi, bakabacira mu maso igihe bakosheje.”
Ikindi gikomeye gishobora gutuma uburere bw’umwana bwangirika ni aho ababyeyi be batuye kuko usanga iyo akina na bagenzi be badafite uburere bashobora kumwanduza imico mibi.
Ati “ Kuriya ababyeyi basiga abana bakajya mu kazi noneho nko mu bihe by’ibiruhuko umwana agasanga abandi bari hafi ye badafite uburere nabyo bishobora kumwanduza akaba yakwangizwa n’imico yabonanye abandi akayigana kuko ikibi cyandura vuba”.
Umuyobozi w’ishuri rya G.S Kageyo Kamizikunze Anastase avuga ko atahamya ko uburere bw’umwana bwakwangirikira mu muryango cyangwa ku ishuri gusa ahubwo aho ariho hose umwana adakurikiranywe yakwangirika.
Ati “ Twe nko ku ishuri dutanga uburezi n’uburere icyarimwe kuko ari natwe tumarana nabo amasaha menshi, ariko tubigeraho hajemo uruhare rw’ababyeyi ndetse nurw’umwana.”
Kamizikunze avuga ko umwana akwiriye kwitabwaho n’ababyeyi be mbere na mbere bakamutoza ikinyabupfura n’uburyo agomba kugira imico irimo indangagaciro kandi itabangamiye abandi muri sosiyete. Abarimu bagira uruhare mu burere bw’abana kuko baha umwana umurongo.
Aha ni naho Kamizikunze agaruka ku ruhare rw’abarezi ko baramutse badatoje umwana ngo bamuhe uburere buboneye n’ubumenyi bushobora kutagira icyo bumumarira.
Ati “ Mu rugo no ku ishuri umwana adakurikiranywe hose yahatakariza uburere kandi uruhare rwa bombi rutabayeho uburere bw’umwana bwakwangirika.
Umubyeyi Clotilde w’imyaka 83 uri no mu bagize inteko izirikana avuga ko uburere bw’umwana akenshi bushobora no kwangirikira mu gace runaka yakuriyemo.
Atanga urugero rw’umwana w’umukobwa w’umwangavu, n’umusore w’ingimbi bashobora kuba muri sosiyete mbi ko bishora kubangiza.
Ati “ Ntabwo umwana urimo usorekara yahura na bagenzi be banywa urumogi ngo bamusomyeho yange kumva uko rumeze. Ni kimwe n’umwana w’umukobwa nawe ushobora kujya mu itsinda ry’abakobwa bitwara nabi banywa inzoga ndetse bakaba banamushora mu busambanyi.
N’ubwo umubyeyi ashobora kwibeshya ko umwana yamaze gukura, ngo igihe cy’ubugimbi ni kibi cyane kuko usanga hari ubwo umwana atana, kugaruka mu murongo bikanga.
Ati “ Ni imyaka abantu bita ko ari mibi kuko aribwo usanga imisemburo yabo ikora cyane ndetse kikaba igihe abana baba batangiye kwigenga ugereranyije na mbere bakiri bato. Iyo batangiye ubwo bwigenge hariho abajya mu byo nakwita ikigare kibi bigatuma bayoboka inzira mbi bigahinduka igihombo ku babyeyi no ku muryango”.
Gusa nawe yemera ko kurera neza umwana ari ukumuherekeza haba mu muryango no ku ishuri umubyeyi agakomeza kumukurikirana ndetse mu gihe amaze gukura ababyeyi ntibabe terera iyo ku buryo muri ya myaka y’ubwigenge usanga yarataye umurongo.
Nubwo umwana ashobora gutakaza uburere mu nzira eshatu tubonye hari uburyo bwagaragajwe Sr Immaculée Uwamariya mu kiganiro kiri ku muyoboro we wa Youtube aho agaragagaza uburyo abashakanye bakwiye kwita ku burere bw’abana babo kugira ngo babafashe gukurira mu muryango mwiza.
Sr Uwamariya avuga ko ubundi urugo rwiza ari ijuru rito ababyeyi n’abana baba bagomba kubamo banezerewe.
Ati “ Birumvikana ko abana babayeho mu buzima bwiza bakura neza kandi bagakurana imico myiza bakazavamo abagabo bahamye”.
Sr Uwamariya avuga ko muri Famille Esperance yashinze intege yayo igamije gufasha umuryango ndetse no gufasha abawugize kubaho mu byishimo.
Avuga ko uburere bw’abana akenshi bupfira mu muryango aturukamo kuko ariho umwana aremerwamo umuntu mwiza cyangwa mubi.
Muri iki gihe hakorwa iki ngo uburere bw’umwana busigasirwe
Ababyeyi basabwa gushungura ibyo baha abana muri ibi bihe by’iterambere kuko nabyo bigira uruhare mu gutuma uburere bw’umwana bushobora kuhangirikira.
Sr Uwamariya avuga ko abana bakwiye kujya bafashwa guhitamo uburyo bwo kwifashisha ikoranabuhanga kuko rishobora kubayobya.
Ikindi nuko abana bakwiye gutorezwa byose mu mu ryango harimo imirimo yo mu rugo, imikino itandukanye ibafasha guteza imbere ubuzima bwiza bw’abana, gukorana n’abandi, ndetse no kwiyubakamo umuco w’ikinyabupfura.
Ni byiza ko ababyeyi baha abana ibiganiro bibafasha ndetse bakabatoza kubaho ubuzima bufite intego, kumenya aho bava n’aho bagana, kwigirira ikizere no kumenya impamvu bariho.
Ati “ Bakamenya gutozwa no kumenya guhitamo inshuti nyanshuti ndetse no kwirinda guhubuka cyangwa kugendera ku bintu bitandukanye by’inzaduka kuko ingendo y’undi iravuna”.
Uburere bw’abana ntibugarukira ku barezi bo mu mashuri no kubabyeyi babo gusa bikwiye kuba inshingano za buri wese kuko umwana udahawe uburere ahinduka umutwaro no ku gihugu.
Ababyeyi bafite abana bavukanye ubumuga mu Karere ka Muhanga, baravuga ko kubera gahunda zidaheza Leta yashyizeho zo kwita ku bafite ubumuga, batagiterwa ipfunwe no kuba barabyaye abana bafite ubumuga. Abo babyeyi bavuga ko bakibyara abo bana batukwagwa kandi bakanenwa mu miryango bakanahezwa, bitwa ko babyaye abana bafite ubumuga bakabwirwa amagambo mabi atuma biheza nabo ubwabo, ariko ubu byahindutse nabo bakaba bumva ari ababyeyi nk’abandi. Babivugiye mu birori byo kwifuriza abana […]
Post comments (0)