Abamotari bose bakorera i Kigali bagiye gutangira gukoresha mubazi
Urwego Ngenzuramikorere(RURA) rutangaza ko rwumvikanye n’abamotari hamwe n’abacuruzi ba mubazi(Meter), ko mu kwezi gutaha kwa Nzeri abagenda kuri moto bose muri Kigali batazaba bishyura amafaranga mu ntoki, ahubwo hazakoreshwa ikoranabuhanga. Kuri uyu wa mbere moto zitari zarahawe mubazi mu mwaka ushize wa 2020, zagejejwe muri sitade Amahoro, Nyamirambo cyangwa IPRC-Kicukiro kugira ngo zishyirweho mubazi hamwe n’akuma kagenzura aho ziherereye kitwa GPS.
Post comments (0)