Inkuru Nyamukuru

Ibitaramo n’imikino y’amahirwe byakomorewe, amasaha yo guhagarika ingendo ashyirwa saa yine i Kigali

todaySeptember 2, 2021 35

Background
share close

Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye muri Village Urugwiro, yoroheje zimwe mu ngamba zashyizweho mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 zirimo gukomorera ibitaramo n’ibikorwa by’imikino y’amahirwe ndetse n’amasaha ntarengwa y’ingendo ashyirwa saa yine mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma yo gusuzuma ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’Icyorezo cya COVID-19, Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko ibirori rusange bikomorewe ariko hazatangazwa amabwiriza abigenga.

Ku bijyanye n’ibirori n’amakoraniro rusange (ibitaramo by’abahanzi, festival, imurikabikorwa n’ibindi), Inama y’Abaminisitiri yemeje ko bizafungura mu byiciro, kandi amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo akazatangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

Ibi ni nako bimeze ku bikorwa by’imikino y’amahirwe, na byo bizafungura mu byiciro, amabwiriza abigenga akazatangwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Uretse mu Mujyi wa Kigali amasaha yo guhagarika ingendo yashyizwe saa yine, mu tundi turere dusigaye amasaha yo guhagarika ingendo ni saa tatu, ibikorwa byemerewe gufungura bikazajya bifunga saa mbili.

Icyakora Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kirehe, Ngoma, Nyagatare, Nyamasheke, Nyaruguru na Rwamagana ahaboneka umubare w’abandura COVID-19 benshi, ingendo zibujijwe guhera saa Mbili kugeza saa Kumi za mu gitondo.

Izi ngamba ziratangira kubahirizwa mu gihugu hose guhera kuri uyu wa Kane itariki ya 2 Nzeri kugeza ku wa 22 Nzeri 2021.

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri byose wabisoma kuri www.kigalitoday.com

Written by: KT Radio Team

Rate it

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%