85.3% batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu cyiciro cy’ubumenyi rusange
Minisiteri y’uburezi (Mineduc) kuri uyu wa mbere tariki 15 Ugushyingo yatangaje amanota y’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye. Mu banyeshuri 47,638 biyandikishije gukora ibizamini mu cyiciro cy’ubumenyi rusange (General Education), hatsinze abangana na 85.3%, abiyandikishije mu mashuri y’inderabarezi (TTC) 2,988 hatsinze abangana na 99.9%, naho abanyeshuri 22,686 biyandikishije gukora ibizamini mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET), abashoboye gutsinda bangana na 95.7%.
Post comments (0)