RGB: Itangazamakuru mu Rwanda riracyafite ubukene bw’amafaranga n’ubw’ubumenyi
Urwego rw'Imiyoborere(RGB) rwatangaje Igipimo cy'Iterambere ry'Itangazamakuru mu Rwanda kigaragaza ko Ibitangazamakuru n'abanyamakuru ubwabo, bagikeneye igishoro cy'ubumenyi n'amafaranga byabafasha gukora kinyamwuga. Urwego RGB rwatangaje ubu bushakashatsi bukozwe ku nshuro ya kane, mu gihe hizihizwaga umunsi nyafurika w'Itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri.
Post comments (0)