Urubyiruko rwa FPR Inkotanyi rwasabwe kuba ku isonga mu gukemura ibibazo
Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi, rurasabwa kuba ku isonga mu gukemura ibibazo bitandukanye, kuko FPR Inkotanyi nka moteri y’iterambere ry’igihugu imbaraga zayo ari urubyiruko ruyishamikiyeho. Ibi byagarutsweho n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Francois Ngarambe, kuri iki cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021, muri congres y’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR Inkotanyi.
Post comments (0)