Iyi mvura izakomeza kugwa kugeza mu Kwezi kwa Gatanu n’ukwa Gatandatu
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje iteganyagihe ry’Itumba rya 2022, rigaragaza ko igihe cy’urugaryi cyabonetsemo imvura mu gihugu hose, ikazakomeza no mu itumba kugera mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi no mu ntangiriro za Kamena. Meteo Rwanda ivuga ko mu gihe cyagakwiye kuba icy’izuba ry’urugaryi hagati y’italiki ya 1 n’iya 10 Gashyantare 2022, habonetse imvura ifatanye n’iy’itumba, bituma hafatwa umwanzuro ko itumba rya 2022 ryatangiranye n’ukwezi kwa Gashyantare.
Post comments (0)