Intumwa za YPO zaje kureba ibyo zishobora gushoramo imari mu Rwanda
President Kagame kuri uyu wa mbere 19 Ugushyingo, yakiriye intumwa z’umuryango w’abayobozi bakiri bato “Young Presidents’ Organisation” YPO, baje bayobowe na Pascal Gerken, umuyobozi wa YPO ku rwego mpuzamahanga. Ni abantu 80 barimo urubyiruko rufite ibigo ruyobora mu Bubiligi, muri Leta Zunze Ubumwe z’America, abo muri Monaco, Luxembourg, Liban, mu Bwongereza, Kenya n’abo mu ishami rya Young Presidents’ Organisation ryo mu biyaga bigari.
Post comments (0)