Uwahoze ari Minisitiri w’intebe w’u Buyapani Shinzo Abe yitabye Imana nyuma yo kurasirwa mu birori yavugiragamo ijambo byaberaga mu mujyi wa Nara uri mu burengerazuba bw’igihugu.
Bwana Abe yarashwe inshuro ebyiri, ndetse isasu rya kabiri yarirashwe mu mu gongo, bituma agwa hasi ndetse atakaza amaraso menshi. Amakuru avuga ko uwamurashe yahise atabwa muri yombi.
BBC yanditse ko Uwahoze ari guverineri wa Tokiyo, Yoichi Masuzoe, yanditse ku rubuga rwa twitter ko Bwana Abe w’imyaka 67 y’amavuko yajyanywe Kwa mu ganga asa n’uri muri koma.
BBC yakomeje ivuga ko, uyu wahoze ari Minisitiri w’intebe yarashwe ahagana mu ma saha ya 11h30 z’igitondo ku isaha yo mu buyapani i Nara. Ubwo yatangaga imbwirwaruhame mu gikorwa cyo kwamamaza ishyaka rye, mu matora y’abagize inteko ishinga amategeko ateganyijwe ku Cyumweru. Ndetse biteganyijwe ko aya matora ashobora gusubikwa.
Umugabo umwe ukekwa ko ari we wamurashe, yatawe muri yombi aho yajyanywe gufungwa.
Shinzo Abe akimara kuraswa
Kugeza ubu ubuzima bwa Abe uko buhagaze ntibiramenyekana. Nk’uko umunyamabanga mukuru wa guverinoma, Hirokazu Matsuno yabwiye abanyamakuru.
Akomeza avuga ko “Impamvu uko yaba imeze kose, igikorwa nk’iki cy’ubugome ntigishobora kwihanganira, kandi turacyamaganye.”
Abatangabuhamya babyiboneye babonye umuntu wari ufite ‘imbunda nini’Amavidewo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje abashinzwe ubutabazi bakikije Bwana Abe hagati mu muhanda. Akaba yahise ajyanwa mu bitaro hakoreshejwe kajugujugu.
Abatangabuhamya bavuga ko babonye umuntu wari ufite icyo bavuze ko yari imbunda nini yari ahetse ku mugongo.
Ikigo cy’itangazamakuru cya Leta y’u Buyapani, NHK, cyatangaje ko polisi yafashe imbunda yarashishijwe Abe ndetse ko n’uwamirashe bamaze kumenya uwo ari we, yongeyeho ko imbunda yafashwe basanze ariyo yikoreye.
Ibitangazamakuru byo mu Buyapani bivuga ko uwagabye iki gitero kuri Abe akekwaho kuba yarahoze mu ngabo z’Ubuyapani zirwanira mu mazi.
Shinzo Abe yabaye minisitiri w’intebe w’Ubuyapani kuva mu Kuboza 2012 kugeza muri Nzeri 2020, bituma aba minisitiri w’intebe wamaze igihe kinini mu kuri uyu mwanya.
Indege ya Airbus A380 ya sosiyete ya Emirates, abagenzi bari bayirimo batunguwe no kuyibonaho umwenge munini mu rubavu rwayo ubwo bari mu rugendo rw’amasaha 14 rwavaga i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu rwerekeza mu Mujyi wa Brisbane muri Australia. Indege ya Airbus A380 ya sosiyete ya Emirates Tariki 1 Nyakanga nibwo iyi ndege yakoze uru rugendo, ndetse inkuru yasakajwe n'umwe mu bagenzi bari muri iyo ndege ayashyize kurubuga rwa […]
Post comments (0)