Abayisilamu bo mu Rwanda n’abo ku Isi yose muri rusange kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Nyakanga 2022, bongeye kwizihiza umunsi mukuru w’igitambo (EId Al Adha), nyuma y’igihe kirenga imyaka ibiri utizihizwa kubera icyorezo cya Covid-19 cyari cyibasiye isi.
Abayisilamu babishoboye kuri uyu munsi batanga igitambo
Ubusanzwe kuri uyu munsi mukuru umusilamu wese wishoboye aba ategetswe kubaga itungo ririmo, ihene, intama, inka cyangwa ingamiya, mu rwego rwo kubahiriza itegeko ry’Imana, ubwo yategekaga intuma yayo Ibrahim (Aburahamu), gutangamo igitambo umuhungu we w’imfura Ismael, maze mu gihe agiye kumutamba Nyagasani amushumbusha intama, aba ariyo atangamo igitambo mu cyimbo cy’umuhungu we.
Kuri uyu munsi uwatanze igitambo aba ategetswe gusangira n’abandi, kuko icyo gitambo kiba kigomba kugabanywamo ibice bitatu, biba bigizwe n’ukuri kwa nyiri kubaga n’umuryango we, ikindi kikaba ukuri k’umuturanyi, hamwe n’ukuri kugomba gushyikirizwa abatishoboye (abakene).
Bamwe mu bayisilamu bavuga ko umunsi nk’uyu ari umunsi iyo babaze batumira bagenzi babo, bagasangira ndetse bakanafasha abatishoboye kugira ngo hatagira ubura amafunguro, ariko kandi ngo baba barimo no kubahiriza itegeko ry’Imana.
Aisha Wibabara, umusilamukazi utuye mu Murenge wa Rwezamenyo, avuga ko ku munsi nk’uyu bategura amafunguro aba yiganjemo inyama, kuko baba bashoboye kubaga itungo, bityo bagasangira n’inshuti n’abavandimwe baba batumiye.
Abdul Hashim Mbarushimana wo mu Murenge wa Nyamirambo, avuga umunsi wa Eid Al Adha ari umunsi bubahirizaho itegeko ry’Imana, bashyira mu bikorwa ibyo Nyagasani wabo abasaba kuri uyu munsi.
Ati “Kuri uyu munsi tuba twishimira umunsi w’igitambo, dusangira n’inshuti n’abavandimwe, dutamba, dushyira mu bikorwa itegeko ry’Imana, dukurikiza ibyo Ibrahim yakoze igihe yajyaga gutamba umwana we Ismael, Allah akamushumbusha intama”.
Mufti Mukuru w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, wayoboye isengesho ry’umunsi mukuru wa Eid Al Adha kuri stade ya Nyamirambo ku rwego rw’igihugu, yibukije Abayisilam kuba intangarugero bubaha Imana, bigira ku ntumwa y’Imana Ibrahim.
Yagize ati “Ikindi twibukira kuri Ibrahim, tumwigiraho, ni indangagaciro yo gukunda igihugu cye no kucyifuriza amahoro, ndetse no gukunda igihugu na bagenzi be, ibi turabibona aho Ibrahim yari amaze gutuza umuryango we i Makkah, ubwo cyari kibaye igihugu cye, bityo yasanze igihugu cye kibuze umutekano n’amahoro, umuryango we nawo wahungabana”.
Yakomeje agira ati “Yanasanze igihugu cye gitewe n’inzara n’ubukene, umuryango we nawo wahungabana. Niyo mpamvu Abraham yasabye Allah amutakambira asabira igihugu cye amahoro, umutekano, ubukire n’iterambere ku bagituye, agira ati “Nyagasani iki gihugu cya Makkah kigire ahantu h’amahoro hatekanye, kandi abagituye ubahe amafunguro”.
Ubusanzwe Abayisilamu bagira iminsi mikuru ngarukamwaka ibiri bizihiza, ariyo Eid Al Fitri, bizihiza nyuma y’igisibo cya Ramadhan, hamwe na Eid Al Adha ariwo munsi w’igitambo, wizihizwa Abayisilamu babishoboye bamaze igihe cy’ibyumweru bigera kuri bibiri, bari mu mutambagiro mutagatifu i Makkah mu gihugu cya Arabia Saudite, aho bava baramaze kuba aba Hadji ku bagabo ndetse n’aba Hadjat ku bagore.
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yabwiye abanyeshuri basoje amasomo yabo mu Ishuri Agahozo Shalom Youth Village, kuzirikana ko iterambere ryabo bwite n’iry’igihugu riri mu biganza byabo, bityo ko bakwiye kubyaza umusaruro uburere bahawe kugira ngo ibyo bigerweho, ndetse anabizeza ko iyo Banki izakomeza kubashyigikira mu mishinga yabo. Dr. Diane Karusisi ashyikiriza umwe mu basoje amasomo impamyabushobozi Ibi yabitangaje mu muhango wo gushyikiriza Impamyabumenyi abanyeshuri 122, barimo n’abaturutse […]
Post comments (0)