Abanyarwanda batuye mu Bwongereza, inshuti zabo ndetse n’abayobozi batandukanye, bizihije Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 28, umuhango wabereye i Stockport mu mujyi wa Manchester, witabirwa na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye.
Muri ibyo birori byaranzwe no gusabana ndetse n’imbyino gakondo, Amb. Busingye yabwiye ababyitabiriye, ko habuze gato u Rwanda rwari ruzimiye ariko ‘Abanyarwanda bagahitamo gushyira hamwe’.
Yagize ati “Twari hafi gutakaza igihugu cyacu. Twe ubwacu twashoboraga kuba twaremeye ko turohama tukazimira, cyangwa kuzamuka tugatera imbere. Twahisemo kuzamuka, gufatanyiriza hamwe, kugaragaza ibyo dukora no gutekereza mu buryo bwagutse.”
Inama ihuza Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM), imaze ibyumweru bibiri iteraniye i Kigali, Amb. Busingye yavuze ko yagaragarije amahanga icyo uyu munsi u Rwanda arirwo, ndetse ko cyari ikintu abantu batiyumvishaga ko rwashobora.
Ati “Ibyumweru bibiri bishize u Rwanda rwakiriye CHOGM2022. Igikorwa kitari gutekerezwa muri iyo myaka yose ishize. Mu mutekano no kugubwa neza, intumwa zishimiye Kigali kuva ku maserukiramuco yo ku mihanda kugeza no ku mafunguro meza. Byagaragaje icyo u Rwanda rw’iki gihe ari cyo.”
Umwe mu bashyitsi bitabiriye ibyo birori akaba mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, byumwihariko akaba ahagarariye agace ka Stockport, Navendu Mishra, yahaye ikaze Abanyarwanda baturutse mu bice bitandukanye by’u Bwongereza, bakaza mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru, anashimangira ko yiyemeje gushyigikira Abanyarwanda ndetse no gukora ibishoboka byose mu nshingano ze nk’umudepite, kugira ngo ubutabera bwimakazwe.
Ambasaderi Busingye yagaragaje amahirwe atandukanye yorohereza abifuza gushora imari mu Rwanda, uburyo bwo gufasha abatangizi, koroshya gukora ubucuruzi, ndetse anashishikariza abaturage bo mu Bwongereza kuzasura u Rwanda, bakabasha kwirebera amahirwe ahari yo kuhakorera ubucuruzi bakanashaka ubuhamya bwa bamwe bagiye gutura no gukorera mu Rwanda.
Umunsi wo Kwibohora wizihizwa buri mwaka tariki 4 Nyakanga, ukaba ufite igisobanuro gikomeye mu mateka y’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange, kuko wibutsa amateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugeza ubwo Ingabo zahoze ari iza RPA-Inkotanyi zayihagarikaga ndetse zikanakuraho Leta yarimo gushyira mu bikorwa Jenoside.
Perezida Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 9 Nyakanga 2022, yakiriye muri Village Urugwiro Abayobozi b’Inteko zishinga Amategeko zo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, APF, bari mu Rwanda bitabiriye Inteko Rusange ya 47. Aba bayobozi bakiriwe na Perezida kagame, bari bayobowe na Perezida w’Inteko Inshinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite, Hon. Mukabalisa Donatille, na Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga mukuru w’umuryango OIF uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa. Ndetse […]
Post comments (0)