Perezida Paul Kagame, Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 09 Nyakanga 2022, yahawe umudali w’icyubahiro uzwi nka ’Ordre de la Pléiade’, uhabwa abantu bagize uruhare runini mu bihugu bivuga Igifaransa.
Umukuru w’Igihugu yahawe uyu mudali, ubwo yakiraga abayobozi bagize inteko zishinga Amategeko zo mu muryango wa Francophonie (APF) bari i Kigali aho bitabiriye inama rusange ya 47.
Uyu mudali w’icyubahiro wahawe Perezida Kagame uzwi nka ’Ordre de la Pléiade’, ukaba uhabwa abantu bagize uruhare rukomeye mu bihugu bivuga Igifaransa, bakimakaza amahame ya Francophonie ndetse bakanateza imbere ururimi rw’Igifaransa mu bihugu byabo no ku Isi.
Uyu mudali kandi uzwi nka Ordre de la Francophonie et du Dialogue des Cultures, watangiye gutangwa mu 1976 ku gitekerezo cy’Ingoro z’Inteko ishinga amategeko zigize Francophonie, APF.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bikomeza bitangaza ko uyu mudali wa La Pléiade, witiriwe itsinda ry’abasizi b’Abafaransa babayeho mu kinyejana cya 16 bari bafite intego yo guteza imbere ururimi rw’Igifaransa, kikagera ku rwego rw’izindi ndimi zubashywe zakoreshwaga mu buvanganzo nk’Ikilatini.
Uyu mudali Ordre de la Pléiade, umaze guhabwa abantu benshi bakomeye ku isi harimo abakuru b’ibihugu, abanyapolitiki, intiti mu buvanganzo, abarimu bo mu ma Kaminuza, abahanga mu bintu bitandukanye birimo ubugeni na siporo.
Assemblée Parlementaire de la Francophonie (APF) yaberga mu Rwanda yitabiriwe n’abagera kuri 300 bahagarariye inteko zishinga zmategeko zo mu bihugu bigera kuri 90 bibarizwa muri ’Francophonie’, kuva ku itariki ya 5-9 Nyakanga 2022.
Abanyarwanda batuye mu Bwongereza, inshuti zabo ndetse n’abayobozi batandukanye, bizihije Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 28, umuhango wabereye i Stockport mu mujyi wa Manchester, witabirwa na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye. Muri ibyo birori byaranzwe no gusabana ndetse n’imbyino gakondo, Amb. Busingye yabwiye ababyitabiriye, ko habuze gato u Rwanda rwari ruzimiye ariko ‘Abanyarwanda bagahitamo gushyira hamwe’. Yagize ati “Twari hafi gutakaza igihugu cyacu. Twe ubwacu twashoboraga kuba […]
Post comments (0)