Inkuru Nyamukuru

Ibiciro ku isoko mu Rwanda byazamutseho 13.7 ku ijana muri Kamena 2022

todayJuly 10, 2022 83

Background
share close

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 13.7 ku ijana muri Kamena 2022 ugereranyije na Kamena 2021. Ibiciro byo mu mijyi ni byo byifashishwa nk’igipimo ngenderwaho mu bukungu bw’u Rwanda.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare cyatangaje ko Ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 13,7% mu kwezi kwa Kamena 2022 ugereranyije na Kamena 2021. Ni mugihe ibiciro muri Gicurasi 2022 byari byiyongereyeho 12,6%.

Muri Kamena 2022, bisobanurwa ko ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 25,1%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 7,9%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 11,5% n’ibiciro by’amacumbi n’amafunguro byiyongereyeho 14,3%.

Icyo cyegeranyo ngarukamwaka kigaragaza ko iyo ugereranyije Kamena 2022 na Kamena 2021, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 11,2%.

Gikomeza kigira kiti: “Iyo ugereranyije Kamena 2022 na Gicurasi 2022, ibiciro byiyongereyeho 0,8%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 3%.”

NISR, igaragaza muri icyo cyegeranyo ko imiterere y’ibiciro mu byaro muri Kamena 2022, byiyongereyeho 17,9% ugereranyije na Kamena 2021. Mugihe Ibiciro muri Gicurasi 2022 byari byiyongereyeho 16,4%.

Zimwe mu mpamvu zatumye ibiciro byiyongera muri Kamena, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 26,6% n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 10,3%.

Iyo ugereranyije Kamena 2022 na Gicurasi 2022 ibiciro byiyongereyeho 1,5%. Iri zamuka rikaba ryaratewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 2,6%.

Mu gusoza icyegeranyo, ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare kigaragaza ko ibiciro bikomatanyijwe mu mijyi no mu byaro muri Kamena 2022 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 16,1% ugereranyije na Kamena 2021. Mugihe muri Gicurasi 2022 ibiciro byari byiyongereyeho 14,8%.

Iki kigo gikomeza kivuga ko bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Kamena 2022, ari ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 26,1% n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 9,2%.

NISR ikavuga ko, iyo ugereranyije Kamena 2022 na Gicurasi 2022 ibiciro byiyongereyeho 1,2%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,8%.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yahawe umudali w’icyubahiro nk’uwatanze umusanzu mu muryango wa Francophonie.

Perezida Paul Kagame, Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 09 Nyakanga 2022, yahawe umudali w’icyubahiro uzwi nka ’Ordre de la Pléiade’, uhabwa abantu bagize uruhare runini mu bihugu bivuga Igifaransa. Umukuru w'Igihugu yahawe uyu mudali, ubwo yakiraga abayobozi bagize inteko zishinga Amategeko zo mu muryango wa Francophonie (APF) bari i Kigali aho bitabiriye inama rusange ya 47. Uyu mudali w'icyubahiro wahawe Perezida Kagame uzwi nka ’Ordre de la Pléiade’, […]

todayJuly 10, 2022 161

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%