Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Dan Munyuza, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Nyakanga, yakiriye mu biro bye biherereye Kacyiru mugenzi we wa Somaliya IGP Maj. Gen. Abdi Hassan Mahamed, aho baganiriye ku cyateza imbere umubano mu buryo butandukanye bwo gucunga umutekano.
Mu biganiro byahuje impande zombi, IGP Munyuza yasobanuye ko Polisi y’u Rwanda yiteguye kongera imbaraga mu mubano wa Polisi zombi.
Polisi y’u Rwanda yasinye amasezerano y’ubufatanye na Polisi ya Somaliya mu mwaka wa 2011 cyane cyane mu bijyanye no guhana ubumenyi, kuva muri uwo mwaka abapolisi bakuru 11 ba Somaliya nibo bamaze kwigira amasomo atandukanye ahabwa abapolisi mu Rwanda, harimo ba ofisiye bakuru 6 bahawe amasomo yo ku rwego rukuru, 5 bahabwa amasomo ahabwa ba ofisiye bato.
Yagize ati: ” Uyu ni umwanya mwiza wo kuganira tukareba n’ahandi twafatanya harimo no guhanahana amakuru hagamijwe kurwanya ibyaha mpuzamahanga, kurwanya iterabwoba nka kimwe mu bintu bihangayikishije mu gucunga umutekano haba mu gihugu cyangwa mu ruhando mpuzamahanga.”
Yongeyeho ko muri uru ruzinduko hashyirwaho uburyo bw’imikoranire hagamijwe koroshya uburyo bwo guhanahana amakuru ku kintu cyose cyahungabanya umutekano.
Ati: ” Twishimiye gusangira namwe uburyo ducunga umutekano, Polisi y’u Rwanda izakomeza kugirana umubano na Polisi ya Somaliya hagamijwe ko ibihugu byombi bigira ituze n’umutekano.”
Mu ijambo rye IGP wa Somaliya, Maj Gen Abdi Hassan Mahamed, yashimye uburyo Polisi y’u Rwanda ifasha igihugu cye hagamijwe kubungabunga umutekano, kubaka amahoro arambye, no kuyobora bishingiye ku mategeko.
Yagize ati: ” Polisi ya Somaliya yashinzwe mu mwaka 1943, mu mwaka 1991 inzego zitandukanye harimo na Polisi zarasenyutse, mu mwaka wa 2000 nibwo Polisi yongeye kuzahuka nyuma y’aho Somaliya yiyunze n’igihugu cya Djibouti.”
Maj Gen Abdi yavuze kandi ko mu myaka 15 ishize Polisi ya Somaliya yongereye imbaraga mu kurwanya iterabwoba, no guhangana n’ibindi byaha.
Yongeyeho kandi ko Polisi ya Somaliya yakoze akazi gakomeye ko kubaka ikizere mu baturage bahabwa serivise nziza, guhangana n’umutwe w’terabwoba wa Al shabaab ndetse n’ibindi byaha byambukiranya imipaka bikomeje kwiyongera.
Kongera umubare wa ba Ofisiye bakuru biga amasomo ya Polisi ahabwa ba Ofisiye bakuru ndetse n’ahabwa ba Ofisiye bato, twiteze ko bizatanga umusaruro mu kubaka Polisi ya Somaliya.
Ati: ” Polisi ya Somaliya yizeye ko inkunga ihabwa na Polisi y’u Rwanda iziyongera hagamijwe ko igihugu cya Somaliya gitekana, abaturage bakabaho nta bwoba bafite, badahohoterwa, badakorerwa ibikorwa byose bitubahirije amategeko.”
Muri uru ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi irindwi, biteganyijwe ko Maj Gen Abdi azasura ahantu hatandukanye muri Polisi y’u Rwanda harimo n’amashuri.
Post comments (0)