Urukiko muri Espanye kuri uyu wa mbere rwatangaje ko ibyavuye mw’isuzumwa ry’umurambo wa Jose Eduardo dos Santos wahoze ari prezida wa Angola byasanze yaritabye Imana ahitanywe n’urupfu rusanzwe.
Gusa urwo rukiko rwasabye ko umurambo we ukomeza gusuzumwa. Urwo rukiko rwategetse kandi ko igikorwa cyo gushyikiriza umurambo umuryango we biba bihagaze.
Umuvugizi waru rukiko yavuze ko nubwo ibyavuye mu iperereza rya mbere bigaragaza ko uyu wahoze ari Perezida wa Angola, yahitanywe n’urupfu rusanzwe, rwabaye rufashe umwanzuro itegeka ko umurambo we ukomeza gusuzumwa. Impamvu ngo ni uko hari abavuze ko haba hari abantu bashobora kuba bihishe inyuma y’urupfu rwe.
The Carmen Valera, ibiro by’abahagarariye umukobwa wa dos Santos, Tchize dos Santos mu by’amategeko, byatangaje ko yasabye isuzumwa ryuzuye ry’umurambo wa se kubera ko haba hari ibintu bidasobanutse neza ku bijanye n’urupfu rwe. Nubwo nta cyemeza ibyo yatangaje.
Dos Santos yavuye ku butegetsi mu myaka 5 ishize mbere y’uko ayobora Angola mu gihe kigera ku myaka 40.
Dos Santos hashize ibyumweru bibiri yitabye Imama mu mujyi wa Barcelone afise imyaka 79. Yarimo yivuza kuva mu mwaka w’i 2019. Ibiro ntaramakuru byo muri Portugal, Lusa, byatangaje ko mu kwezi kwa gatandatu yarimo avurirwa mu gice kivura abantu barembye mu bitaro mu Mujyi wa Barcelone.
Kuri uyu wa Mbere ikipe ya Gasogi United yatangaje ku mugaragaro abatoza babiri bashya bakomoka mu Misiri bazayitoza mu mwaka w’imikino wa 2022/23. Ahmed Umutoza mukuru Abdelrahman Adel yeretswe itangazamakuru Umutoza mukuru ashyira umukono ku masezerano Umutoza mukuru wa Gasogi United azaba ari Ahmed Abdelrahman Adel, akazaba yungirijwe na Bahaaeldin Ibrahim, mu gihe umutoza w’abanyezamu nawe ari gushakishwa. Bahaaeldin Ibrahim azaba ari umutoza wungirije Perezida wa Gasogi United Kakooza Nkuriza […]
Post comments (0)