Abakuru b’ibihugu bo mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bazahurira mu mwiherero, ugamije gusuzuma intambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’isoko rusange rya EAC, inkingi ya kabiri igize gahunda yo kwishyira hamwe k’uyu muryango.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Ubunyamabanga bwa EAC ku wa mbere, tariki ya 18 Nyakanga, rigaragaza ko imyiteguro irimbanyije y’inama ku bijyanye n’isoko rusange rya EAC izabera rimwe n’inama ya 22 isanzwe y’abakuru b’ibihugu bya EAC, iteganijwe ku ya 21 na 22 Nyakanga, muri Arusha International Conference Center, i Arusha muri Tanzania.
Mu mwiherero wabo wo ku rwego rwo hejuru ku Isoko Rusange, abayobozi ba EAC, biteganyijwe ko mu byo bazareba harimo “gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’isoko rusange rya EAC bigeze; gufata ingamba zifatika zo gukuraho n’inzitizi zose mu gushyiraho isoko rusange; kwemeranya ku gishushanyo mbonera cy’iri isoko rusange.”
Nkuko byatangajwe, abayobozi bo muri aka akarere bazagaragaza kandi ahantu h’ingenzi hakwiye kwitabwaho mu rwego rwo kugaragariza abafatanyabikorwa mu iterambere aho bashobora kugira uruhare mu kugera ku isoko rusange rya EAC.
Mu kwezi gushize, umunyamabanga mukuru wa EAC, Hon. Peter Mathuki, yatangarije ikinyamakuru The New Times ko igihe kigeze ati: “Twasuzume kandi dutekereza niba [Isoko rusange rya EAC] rikora neza ndetse n’igikenewe tugomba gukora mu karere kugirango, abaturage barashobora kuherwaho n’inyungu.”
Amasezerano yerekeye ishyirwaho ry’isoko rusange rya EAC yatangiye gukurikizwa muri Nyakanga 2010, nyuma yo kwemezwa n’ibihugu bitanu by’abafatanyabikorwa icyo gihe birimo: u Burundi, Kenya, u Rwanda, Tanzaniya na Uganda.Sudani y’Epfo, ndetse n’igihugu cya DR Congo, kinjiye vuba aha muri uyu muryango uyu munsi ubu urabarizwamo abanyamuryango barindwi.
Isoko Rusange, riri mu murongo wibikubiye muri gahunda ngari y’amasezerano ya EAC, riteganya ubwisanzure bugera kuri bun aribwo; urujya n’uruza rw’ibicuruzwa; umurimo; serivisi; ndetse n’igishoro.
Byari biteganijwe ko ubwo bwisanzure bune buzazamura ubucuruzi n’ishoramari kandi bigatuma akarere gatera imbere ariko ibyo byagiye bikomea mu nkokora n’ibibazo bitandukanye aka karere kagiye gahura nabyo harimo amakimbirane ya politiki hagati y’ibihugu by’abafatanyabikorwa imihindagurikire y’ikirere yagiye iteza ibibazo bitateganyijwe ndetse n’icyorezo cya Covid-19, ibi byose byagiye bigabanya umuvuduko wa gahunda yo kwishyira hamwe k’umuryango wa EAC.
Hejuru y’ibyo bibazo byose ariko, abayobozi b’akarere bakomeje gushimangira no kugaragaza ubwitange bafite kuri iyi nama muri gahunda yo kwishyira hamwe kwa EAC.
Nk’uko Ubunyamabanga bwa EAC bubitangaza, biteganijwe ko abagera kuri 300 baturutse mu bihugu bigize Umuryango, abikorera, sosiyete sivile ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere bazitabira umwiherero wo mu rwego rwo hejuru ndetse n’inama ya 22 ya EAC.
“Mu nama yabo ya 22 isanzwe, Abakuru b’ibihugu bya EAC mu bindi bazakora harimo: gusuzuma Raporo y’Inama Njyanama mu nama; kwemera imishinga y’amategeko yatowe n’Inteko ishinga amategeko y’Afurika y’Iburasirazuba; gusuzuma raporo y’umwiherero wo ku rwego rwo hejuru ku isoko rusange rya EAC, ndetse kandi bazashyiraho Abacamanza mu Rukiko rw’Ubutabera rwa Afurika y’Iburasirazuba.” Nk’uko itangazo ribigaragaza
Urukiko muri Espanye kuri uyu wa mbere rwatangaje ko ibyavuye mw'isuzumwa ry'umurambo wa Jose Eduardo dos Santos wahoze ari prezida wa Angola byasanze yaritabye Imana ahitanywe n'urupfu rusanzwe. Jose Eduardo dos Santos wahoze ari prezida wa Angola Gusa urwo rukiko rwasabye ko umurambo we ukomeza gusuzumwa. Urwo rukiko rwategetse kandi ko igikorwa cyo gushyikiriza umurambo umuryango we biba bihagaze. Umuvugizi waru rukiko yavuze ko nubwo ibyavuye mu iperereza rya mbere […]
Post comments (0)