Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwahawe inkunga yo kubaka ishuri ry’icyitegererezo ryigisha ubumenyingiro

todayJuly 20, 2022 87

Background
share close

U Rwanda na Bank ya UNICREDIT Bank yo muri Otrishiya (Austria), basinyanye amasezerano y’inguzanyo afite agaciro ka miliyoni 7, 5 z’amayero akazifashishwa mu kubaka ishuri ry’icyitegererezo ryigisha ubumenyingiro.

Alfred Gusenbauer na Minisitiri w’Imari Uzziel Ndagijimana nyuma yo gushyira umukono ku masezerano

Ku wa mbere, tariki ya 18 Nyakanga, i Kigali, nibwo habaye Umuhango wo gisinya aya masezerano wahagarariwe na Minisitiri w’imari w’u Rwanda, Uzziel Ndagijimana ndetse n’Uwahoze ari Chancellor wa Otirishiya, Alfred Gusenbauer uyoboye itsinda riri mu Rwanda.

Iri shuri rizubakwa ndetse kandi rizaba rifite ibikoresho bifite ikoranabuhanga rituruka ku isoko ryo muri Otirishiya. Nk’uko Gusenbauer yabitangaje kandi ngo uyu mushinga ni intangiriro y’imibanire ihamye hagati y’ibihugu byombi.

Ati: “Turizera ko iyi ari intangiriro y’ubufatanye bwimbitse bushoboka. Ibi biraduhamagarira gutekereza ku mishinga myinshi muri uru rwego kandi nkuko mubizi, ingamba za Global Housing Solutions (GHS) ziri; niba dushaka kwinjira mu bufatanye burambye ntituzazana ibintu hano gusa ahubwo tuzanubaka ikintu gishobora gutanga ikoranabuhanga nk’iryo dufite hano kandi ritanga amahirwe yo kubona akazi ku mbaraga z’urubyiruko”.

Iri shuri ry’icyitegererezo rizubakwa na GHS, isosiyete ikorera muri Otirishiya izobereye bijyanye no kubaka. Isosiyete irateganya kandi gushinga uruganda rw’ibikoresho byo kubaka mu Rwanda.

Uyu muhango wabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’imari n’igenamigambi

Gusenbauer yavuze kandi ku bijyanye n’uko abashoramari bo mu gihugu cye babona u Rwanda agira ati: “Nzi ko Perezida Kagame ashishikajwe cyane no kwakira ishoramari riturutse mu Burayi, kandi nzi ku nshuti zanjye zifite ishoramari hano, bambwira ko banyuzwe cyane n’ishoramari ryabo.”

Iri shuri ry’ikitegererezo ryigisha iby’ubumenyingiro rizubakwa mu gace kahariwe inganda n’ubucuruzi i Masoro, aho kitezweho kongera ubumenyi bw’abiga ubumenyingiro hagamijwe kubona abakozi benshi kandi bashoboye bakora mu nganda n’abiga amasomo yo muri uru rwego muri rusange.

Bizafasha kandi abanyeshuri kwiga no kubona ubumenyi bugezweho kandi bwo ku rwego rwo hejuru bukoreshwa mu nganda kandi buhujwe n’ikoranabuhanga rigezweho; guhanahana abarimu n’ibindi bigo, inzobere mu nganda hagati y’ishuri n’amasosiyete atandukanye kugirango bongere ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Alfred Gusenbauer wahoze ari Chancellor wa Austria

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Uzziel Ndagijimana, nyuma y’umuhango wo gushyira umukono ku masezerano, yavuze ko ishyirwaho ry’ikigo cy’indashyikirwa cya TVET rizarushaho kuzamura gahunda u Rwanda rwihaye yo guteza imbere urwego rw’inganda binyuze mu masomo atangirwa mu mashuri yigisha ubumenyi ngiro ya TVET.

Minisitiri Ndagijimana yagize ati: “Iyi nkunga ije mu rwego rwo gushyigikira iterambere rya muntu muri gahunda yacu y’igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST1), Inkingi yo Guhindura Ubukungu hagamijwe kongera umubare w’abanyeshuri bije kandi barangije TVET bafite ubumenyi bujyanye n’isoko ry’umurimo.”

Yongeyeho ati: “Turateganya andi mu turere twinshi. Ingamba zacu ni ukugira hafi 60 ku ijana y’abiga mu mashuri ya TVET. Dufite intego yo guteza imbere ubumenyi no kwihangira imirimo muri aya mashuri kandi iyi nkunga ni umusanzu muri izi ngamba z’igihugu.”

15% by’iyi nguzanyo ni impano, asigaye akazishyurwa mu gihe cy’imyaka 18 nta nyungu yiyongereyeho, uhereye mu mwaka wa 2030.

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 itaganya ko bitarenze umwaka wa 2024, umubare w’abiga mu mashuri y’ubumenyingiro uzagera kuri 60% by’abanyeshuri bose barangije icyiciro rusange uvuye kuri 46,4% bariho mu mwaka wa 2017.

Kugeza ubu, harabarurwa amashuri 456 ya TVET yigamo n’abanyeshuri 76,955 muri bo 44 ku ijana ni igitsina gore.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ambasaderi Nkulikiyimfura yashyikirije impapuro zihagararira u Rwanda umunyamabanga mukuru wa OIF

Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura yashyikirije impapuro ze Madamu Louise Mushikiwabo, umunyamabanga mukuru w'umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa OIF. Aba bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku nama yahurije abashoramari bahuriye mu Rwanda, mu biganiro bigamije kurebera hamwe amahirwe y’ubucuruzi aboneka mu muryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie) n’u Rwanda by’umwihariko. Baganiriye kandi no gushimangira ubufatanye hagati y'u Rwanda na OIF, cyane cyane gahunda y'abarimu bazaza kwigisha igifaransa. Ku ya 22 […]

todayJuly 19, 2022 98

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%