U Rwanda na Guverinoma ya Otrishiya (Austria), bashyize umukono ku masezerano azwi nka Bilateral Air Service Agreement (BASA), azafasha Sosiyete Nyarwanda ya RwandAir kuba yagirira ingendo zerekeza ku bibuga by’indege bya Otirishiya.
Aya masezerano, yasinywe ku wa Kabiri tariki 19 Nyakanga, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’ibikorwa Remezo Dr. Ernest Nsabimana mu gihe Otirishiya yari ihagarariwe na n’Ambasaderi wayo mu Rwanda Dr. Christian Fellner.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ivuga ko biteganijwe ko aya masezerano azaba umusemburo ku mibereho myiza, ubukungu, umubano n’iterambere ry’ibihugu byombi.
Amb. Fellener yavuze ko aya masezerano ari indi ntambwe yo gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Otrishiya.
Ati: “Iyo turebye iterambere mu myaka icumi ishize, ubwikorezi bwo mu kirere bwarushijeho kuba ingenzi, ubu, Covid-19 yahinduye ibintu, ariko twizeye ko ubwikorezi bwo mu kirere bugiye kuba ingenzi mu bihe biri imbere. Aya masezerano ni iyindi ntambwe yo gushimangira umubano w’u Rwanda na Otrishiya.”
Ayo masezerano asinywe, nyuma y’andi arimo inkunga y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 7.6 u Rwanda rwasinyanye na Banki yo muri Otrishiya (Austria) yitwa UNICREDIT,mu rwego rwo kubaka ishuri ry’icyitegererezo ryigisha igisha imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET). Rizubakwa mu cyanya cyahariwe inganda.
Dr. Nsabimana, yavuze ko amasezerano ya BASA agamije kurushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi harimo n’ibyingendo zo mu kirere.
Ati: “U Rwanda na Otirishiya bizagura ubucuruzi n’ubukerarugendo, byanze bikunze, nk’uko mubizi ko urujya n’uruza rw’indege rugengwa n’ikigo mpuzamahanga. Turabizi rero ko RwandAir yafunguye inzira ku isi hose, yinjiye mu Burayi, kandi ni amahirwe akomeye yo gufungura izindi nyinshi.”
Aya masezerano azatuma kandi ikirere cy’u Rwanda gifungurirwa indege za sosiyete ya Austrian Airlines AG.
Ni mu gihe kandi sosiyete imwe hagati ya RwandAir na Austrian Airlines, izaba yemerewe kuba yakura abagenzi cyangwa imizigo mu byerekezo by’indi, iyo mikoranire ikaba ihita yagura ingendo ku mpande zombi.
Post comments (0)