Inkuru Nyamukuru

Prezida w’Amerika Azagirana Inama n’Abakuru b’ibihugu bya Afurika

todayJuly 20, 2022 74

Background
share close

Prezida wa Reta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden kuri uyu wa gatatu yatangaje ko ateganya kugirana inama yo ku rwego rwo hejuru n’abakuru b’ibihugu bya Afurika, hagati mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka.

Perezida Biden na Tshisekedi

Iyo nama yo kurwego rwo hejuru hagati ya Amerika n’abakuru b’ibihugu bya Afurika, iteganyijwe kuva tariki ya 13 – 15 Ukuboza.

Biden yavuze ko iyo nama igamije kwerekana akamaro k’ubuhahirane bwa Afurika na Amerika. Izatanga kandi umurongo wo gukomeza gukorana hagati y’ibyo bihugu ku bibazo byihutirwa, bihangayikishije amahanga.

Ijwi ry’Amerika ryatangaje ko Umuyobozi ukomeye ukora muri Leta ya Perezida Biden, utashatse ko izina rye ritangazwa, yavuze ko abakuru b’ibihugu byo muri Afrika 50 ari bo bitezwe muri iyo nama.

Iyo nama izaba mu mpera z’uyu mwaka, izaba ibaye nyuma y’ingendo Perezida Biden azaba yaragize ku yindi migabane isanzwe icuditse na Amerika, irimo Aziya, Uburayi hamwe no mu bihugu byo mu burasirazuba bwo hagati.

Biden ntaragirira uruzinduko ku mugabane wa Afurika kuva yajya ku butegetsi. Inama yo mu Ukuboza izaba ari umwanya kuri we wo kurebera hamwe n’abo bakuru b’ibihugu ibintu byose biyerekeye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yashimiye Ange na Bertrand bibarutse ubuheta

Perezida Paul Kagame, Ku gicamunsi cyo kuri Uyu wa gatatu Tariki 20 Nyakanga 2022, yashimiye umuryango wa Ange Kagame n'Umugabo we Bertrand Ndengeyingoma bibarutse ubuheta. Ni ibyishimo mu muryango wa ange Kagame na Bertrand wibarutse ubuheta Perezida Kagame, yashimiye aba bombi mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, buherekejwe n'ifoto y'imfura ya Ange na Bertrand ateruye uruhinja. Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma ku wa 19 Nyakanga 2020 nibwo bibarutse umukobwa wabo […]

todayJuly 20, 2022 585

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%