Inkuru Nyamukuru

Hashyizweho integanyanyigisho nshya izafasha imfungwa n’abagororwa mu Rwanda

todayJuly 20, 2022 90

Background
share close

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS, rwashyizeho imfashanyigisho nshya (Curriculum), izajya yifashishwa mu kugorora imfungwa n’abagororwa. Ni mu gikorwa cyabereye I Kigali kuri uyu wa 20 Nyakanga 2022.

CGP Juvenal Marizamunda, Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’imfungwa n’abagororwa (RCS)

Ibi bikaba yitezweho kuzagabanya icyuho cy’abagororwa bataha bakananirwa kwisanga mu miryango baturukamo.

Ni imfashanyigisho nshya igizwe n’amasomo 8 azajya yigishwa mu gihe cy’amazi 6.

Aya masomo ayikubiyemo arimo ajyanye no gukemura amakimbirane (conflict management), ubuzima bwo mu mutwe, gukuza impano y’ibyo umuntu ashoboye gukora no kwihangira imirimo, amasomo ku kibazo cy’ibiyobyabwenge, uburenganzira bwa muntu n’ubumenyi ku mategeko.

Harimo kandi uburere mboneragihugu n’ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside no gusubira mu muryango amahoro no kwihuza n’umuryango n’abaturanyi.

Iyo nteganyanyigisho, yakozwe ku bufatanye n’Abafatanyabikorwa barimo Umuryango Mpuzamahanga uharanira Amahoro arambye (Interpeace), ndetse n’Ikigo cyo Kwigisha no guteza imbere Amategeko (ILDP).

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Prezida w’Amerika Azagirana Inama n’Abakuru b’ibihugu bya Afurika

Prezida wa Reta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden kuri uyu wa gatatu yatangaje ko ateganya kugirana inama yo ku rwego rwo hejuru n’abakuru b'ibihugu bya Afurika, hagati mu kwezi k'Ukuboza uyu mwaka. Perezida Biden na Tshisekedi Iyo nama yo kurwego rwo hejuru hagati ya Amerika n’abakuru b'ibihugu bya Afurika, iteganyijwe kuva tariki ya 13 - 15 Ukuboza. Biden yavuze ko iyo nama igamije kwerekana akamaro k’ubuhahirane bwa Afurika na […]

todayJuly 20, 2022 74

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%