Inkuru Nyamukuru

RUBAVU: Babiri bafatanywe udupfunyika tw’urumogi 6000 bagiye kurugurisha abakiriya babo

todayJuly 21, 2022 146

Background
share close

Ku wa Kabiri tariki ya 19 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu, ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ryafashe Niyirora Emmmanuel na Ntagungira Eric, bafite udupfunyika 6000 tw’urumogi.

Bafashwe batwaye urumogi kuri moto ifite Purake; RC 476A, nayo yahise ifatwa, bafatirwa mu Murenge wa Rugerero, Akagali ka Gisa, Umudugudu wa Shwemu. Ni nyuma y’iminsi itatu gusa muri aka Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Rugerero hafatiwe undi mucuruzi w’urumogi wari ufite udupfunyika turenga 1000 tw’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko aba bombi bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage batuye mu gace bafatiwemo.

Yagize ati: “Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ryahawe amakuru n’abaturage batuye mu Kagali ka Kageshi mu Murenge wa Busasamana, ko hari abantu batwaye moto kandi bapakiye urumogi bakuye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Abapolisi bahise batangira ibikorwa byo kubafata nibwo aba bombi bafatiwe mu muhanda wa Byahi-Rugerero bafite imifuka ine irimo udupfunyika ibihumbi 6 tw’urumogi, bahise bafungwa na moto irafatwa.”

Abafashwe bemeye ko uru rumogi ari urwabo kandi ko barukura mu gihugu cy’abaturanyi cya Kongo, bakaba bari baruzaniye abakiriya babo batuye mu Karere ka Nyanza.

SP Karekezi, yihanangirije abijandika mu biyobyabwenge, asaba abaturiye umupaka kwirinda kwishora mu bikorwa bya magendu ndetse no kwinjiza ibicuruza bitemewe mu Rwanda, abibutsa ko Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage yakajije ingamba zo gufata abantu bose bakora ibyaha.

Yasoje ashimira abaturage batanze amakuru uru rumogi rugafatwa, anabasaba gukomeza gutanga amakuru kugira ngo n’abandi bakijandika mu biyobyabwenge nabo bafatwe bahanwe.

Abafashwe n’ibyo bafatanywe bashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Gisenyi ngo hakurikizwe amategeko.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Biruta yitabiriye inama ya Komisiyo ihuza u Rwanda na DRC

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, ari i Luanda muri Angola aho yitabiriye ibiganiro bihuza komisiyo ihoraho ihuriweho n'u Rwanda na DRC. Ibiganiro by'umunsi wa mbere byabaye ku wa gatatu tariki 20 Nyakanga 2022, bikaba biyobowe na Angola. Iyo Komisiyo yagombaga guterana ku ya 12 Nyakanga 2022, ariko iza gusubikwa kubera ikiriyo cyashyizweho na Leta ya Angola nyuma y'urupfu rwa Eduardo Dos Santos wigeze kuba perezida w’iki […]

todayJuly 21, 2022 105

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%