Diane Rwigara n’abo bareganwa bahanaguweho ibyaha
Urukiko rukuru rwa Kigali rwahanaguyeho Diane Shima Rwigara na nyina Mukangemanyi Rwigara ibyaha bombi bashinjwaga byo gushaka guteza imvururu no kwangisha ubutegetsi abaturage. Diane Rwigara we yashinjwaga n’icyo gukoresha inyandiko mpimbano mu gihe umubyeyi we Mukangemanyi yashinjwaga icyo kuzana amacakubiri mu bantu. Umuvandimwe wa Mukangemanyi, Tabitha Gwiza washijwaga hamwe nabo, nawe yagizwe umwere. Umva inkuru y'uko byari byifashe hano:
Post comments (0)