Gen. James Kabarebe, Umujyanama wa Perezida w’u Rwanda mu bijyanye n’umutekano, avuga ko Habyarimana Juvenal kugwa n’indege ye birimo urujijo, kuko ngo hari ibyagiye biba mbere y’urugendo rwe bitari basanzwe.
Yabibwiye abari bateraniye mu Ihuriro ry’ubyiruko ruri muri FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gisagara, ku wa 22 Nyakanga 2022.
Ni mu kiganiro yabahaye ku nsanganyamatsiko igita iti “Turusheho kumenya amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu n’uruhare rwacu, urugendo rurakomeje.”
Muri icyo kiganiro hari aho yagize ati “Ubundi Habyarimana iyo yajyaga gusohoka mu gihugu, Guverinoma yose yarazaga ikamuherekeza ikamugeza i Kanombe, bagatora umurongo bakamusezeraho. Yagaruka na bwo ba Minisitiri bagatora umurongo bakamwakira.”
Nyamara ngo ajya kujya i Arusha bwa nyuma, ari na bwo indege ye yarashwe agarutse, nta n’umwe yabwiye ngo amuherekeze. Ngo yaherekejwe n’umuyobozi wa ‘cabinet’ we witwaga Enock Ruhigira.
Gen. Kabarebe yakomeje agira ati “Ikindi, kariya gace ka Kanombe yari atuyemo, kari gasanzwe gatuwemo n’imiryango y’abasirikare bakomoka muri Giciye gusa, aho Habyarimana yavaga. Hari hashize icyumweru bababwiye ngo bimuke.”
Ikindi, ngo ajya kugenda yatumyeho uwari umukuru w’ingabo, Gen. Castar Nsabimana, ava mu kazi, ageze ku kibuga cy’indege Habyarimana amubwira kwinjira mu ndege bakagenda, amubwiye ko atari yiteguye undi amutegeka kuyijyamo.
Gen. Kabarebe ati “Ubundi nta hantu umukuru w’igihugu ajya ajyana n’umukuru w’ingabo mu ndege imwe. Ni Habyarimana wari ubikoze noneho binamukoraho.”
Yunzemo ati “Nta mirwano yari ihari, ntacyo yari agiye gukora muri Tanzania.”Urundi rujijo ngo ruri mu kugwa kw’indege, kuko mu kirere hari izindi ndege eshatu harimo iya Croix Rouge, iya MINUAR na Sabena. Nyamara harashwe iya Habyarimana, inagwa iwe mu rugo.
Icyo gihe ngo nta muntu wemerewe kugera aho yaguye, uretse Abafaransa bahise banatwara ibyari mu ndege byose harimo n’agasanduku k’umukara ubundi gaherwaho mu kumenya ibyo pilote yavuganye n’ababa bayobora indege ku kibuga.
Gen. Kabarebe yashoje iki gitekerezo agira ati “Ibi byose byari urwitwazo rw’uko bagombaga gukora Jenoside bari barateguye.”
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nyakanga 2022, yagiranye ibiganiro n’uwahoze ari Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou uri mu Rwanda mu nama mpuzamahanga ku kubungabunga ibyanya bikomye muri Afrika (APAC). Perezida Kagame yaganiriye na Mahamadou Issoufou Mouhamadou Issoufou, yari mu bayobozi Umukuru w’Igihugu yakiriye ku gicamunsi cyo ku wa gatanu, bari baherekejwe n’abandi bo ku ruhande rw’u Rwanda barimo Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc n’Umuyobozi w’Urwego […]
Post comments (0)