Inkuru Nyamukuru

Abanyarwanda batuye muri Santrafurika bizihije umunsi wo #Kwibohora28

todayJuly 24, 2022 105

Background
share close

Ku gicamunsi cyo ku wa 23 Nyakanga 2022, Abanyarwanda batuye n’abakorera muri Santrafurika n’inshuti zabo bizihije umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 28, hazirikanwa ubwo Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zihagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu munsi ngarukamwaka ubusanzwe wizihizwa ku itariki ya 04 Nyakanga, witabiriwe n’Abanyarwanda ndetse n’inshuti zabo, Ingabo z’u Rwanda na Polisi bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, abayobozi muri Guverinoma ya Santrafurika n’abahagarariye ibihugu byabo, harimo Uhagarariye Umuryango w’Abibumbye, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ambasaderi w’u Bufaransa n’abandi. Ibirori byabereye kuri Hotel Ledger i Bangui.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibyo birori, Amb. Olivier Kayumba, uhagarariye u Rwanda muri Santrafurika yavuze ko uyu munsi ari umwanya wo kwibuka no guha agaciro ubutwari bwaranze Ingabo za FPR, zatumye Abanyarwanda muri rusange bongera kugira icyizere cyo kubaho.

Yagize ati “Mu myaka 28 ishize, ibyo dukora byose duharanira kandi tugakurikiza impamvu yatumye twibohora, imyitwarire myiza y’Ingabo z’u Rwanda ni urugero rwiza”.

Yavuze ku mateka yaranze u Rwanda, yerekana ko mu gihe cy’ubukoloni na Leta zabukurikiye kuri Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri, ubuyobozi bw’u Rwanda bwaranzwe na politiki yo gucamo ibice Abanyarwanda n’ubwo u Rwanda rwitwaga ko rwabonye ubwigenge mu 1962.

Yongeyeho ko icyo gihe cyaranzwe na politiki mbi yo kwigisha ivangura n’amacakubiri, aribyo byaganishije kuri Jenoside yasize ihekuye u Rwanda n’Abanyarwanda muri 1994.

Olivier Kayumba yashimiye abitabiriye iki gikorwa, agaruka ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu rwarwanywe n’Ingabo zari iza FPR Inkotanyi, ziyobowe na Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Yanagarutse ku byo u Rwanda rumaze kugeraho birimo umutekano n’iterambere ridaheza, avuga ko ari byo gisobanuro nyakuri cyo kwibohora. Yongeyeho ko umutekano u Rwanda rufite ariwo shingiro rya byose ko rugeze aho ruwusangiza n’amahanga, yagarutse kuba u Rwanda rufite ingabo na polisi mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Santarfurika.

Amb. Olivier Kayumba kandi yabwiye urubyiruko ko hashingiwe ku butwari n’ubwitange byaranze Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, bikwiye gukomeza kubatera ishema bakarushaho gukurikiza urugero rwiza rw’Inkotanyi.

Yagaragaje kandi ko u Rwanda rwubatse umubano ukomeye na Santrafurika, aho ibihugu byombi bifatanya muri byinshi birimo kugarura amahoro, umutekano ndetse n’iterambere.

Amb. Olivier Kayumba

Yasoje ashimira Abanyarwanda batuye n’abakorera muri Santrafurika, Ingabo na Polisi n’abandi bashyitsi batandukanye bari bitariye icyo gikorwa.

Ibyo birori byaranzwe n’indirimbo n’imbyino zirata ibigwi by’Ingabo z’u Rwanda, zahagaritse Jenoside zikabohora u Rwanda, bisozwa n’ubusabane.

Www

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

KIGALI: Abakozi 80 b’ikigo cya EUCL basoje amahugurwa ku kwirinda no kurwanya inkongi

Abakozi 80 b’ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanayarazi (EUCL) basoje amahugurwa y’iminsi ibiri bahabwaga na Polisi y’ u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (FRB). Aya mahugurwa yabaye ku wa gatanu tariki 22 Nyakanga 2022, abo bakozi bahugurwa uko bakwirinda inkongi n’uko bazirwanya mu mahugurwa y’iminsi ibiri yabereye muri Hoteli ya Hiltop iherereye mu Murenge wa Remera, mu Karere ka Gasabo. Aya mahugurwa y'iminsi ibiri yatangiye ku wa Kane tariki ya […]

todayJuly 23, 2022 61

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%