Inkuru Nyamukuru

Amafoto: Abatuye umujyi wa Kigali bitabiriye siporo rusange

todayJuly 24, 2022 123

Background
share close

Kuri iki cyumweru tariki 24 Nyakanga 2022, abaturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bitabiriye rusange izwi nka (Car Free Day)

Car Free Day yabaye kuri iki Cyumweru, yitabiriwe n’abatuye mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, aho mu mihanda yagenwe ibinyabiziga birimo imodoka na moto byari byakumiriwe.

Muri 2018 ni bwo Perezida Kagame yasabye ko yazajya iba kabiri mu kwezi; ku Cyumweru cya mbere cy’ukwezi n’icya gatatu.

Car Free Day yo kuri iki cyumweru yatangiye kuva i saa Moya za mu gitondo kugera saa Yine, abayitabiriye harimo abagendaga n’amaguru gake ku giti cyabo, abagenderaga hamwe mu matsinda n’abakoraga siporo yo kunyonga igare.

Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza; gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu.

Iyi siporo kandi kugeza ubu isigaye ikorwa no mu zindi ntara.

Iyi siporo kandi igamije gufasha mu kugabanya ihumanywa ry’umwuka abantu bahumeka binyuze mu gukumira imodoka na moto mu mihanda abakora siporo bifashisha.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abanyarwanda batuye muri Santrafurika bizihije umunsi wo #Kwibohora28

Ku gicamunsi cyo ku wa 23 Nyakanga 2022, Abanyarwanda batuye n’abakorera muri Santrafurika n’inshuti zabo bizihije umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 28, hazirikanwa ubwo Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zihagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu munsi ngarukamwaka ubusanzwe wizihizwa ku itariki ya 04 Nyakanga, witabiriwe n’Abanyarwanda ndetse n’inshuti zabo, Ingabo z’u Rwanda na Polisi bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, abayobozi muri Guverinoma ya Santrafurika n’abahagarariye ibihugu byabo, harimo […]

todayJuly 24, 2022 105

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%