Batangiye guhabwa amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi bwo kwita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutweUmushinga wa SpecialSkills wateguwe kugira ngo babanze bahugure abarimu bose bo mu kigo. Ntabwo bazahugura umwarimu umwe cyangwa babiri gusa mu kigo, ahubwo bazabanza bahugure abarimu bo mu bigo bibiri, kimwe cyo mu Mujyi wa Kigali muri Kicukiro i Gahanga cyitwa “TUBITEHO” n’ikindi cyo mu Burengerazuba bw’u Rwanda mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Mushubati cyitwa “KOMERA”.
Abarimu bo muri ibyo bigo bazamenya neza uko bashobora gutegura amasomo no kwigisha abo bana bafite ubumuga bwo mu mutwe, uko bashobora kubitaho bakamenya ibibazo bafite, icyateye ibibazo bafite n’ibyo bakeneye kugira ngo bashobore kwiga neza.
Avuga ku kamaro k’uyu mushinga, Dr Beth Nasiforo Mukarwego, uyobora NUDOR yagize ati “Twebwe nka NUDOR uyu mushinga turawishimiye cyane, kuko n’ubundi NUDOR ivugira abantu bafite ubumuga bose. Ishaka gufasha abana bose bafite ubumuga mu Rwanda, kumenya uburenganzira bwabo cyane cyane ibijyanye no kwiga, kuko n’ubundi kwiga ni uburenganzira bwa buri muntu wese. Ubwo rero NUDOR igiye gukorana n’aba ngaba bateguye uyu mushinga kugira ngo bajye bakurikirana umunsi ku wundi icyo uyu mushinga uri gukora n’aho ibikorwa bari gukora bigeze, n’icyo bizamarira Abanyarwanda. Ntabwo abateguye uyu mushinga bazakora bonyine, ahubwo bazakorana na NUDOR muri iyo myaka itatu.”
Abarimu n’ubwo bahugurwa, hagaragaye imbogamizi ko bamara kumenyerana n’abana, hanyuma bakigira gukora ahandi muri Leta cyangwa mu miryango yindi itari iya Leta (NGOs) bitewe n’ibyo bahabwa nk’umushahara mwiza, guhabwa ubwishingizi bwo kwivuza, amasezerano y’akazi y’igihe kirekire abemerera no guhabwa inguzanyo.
NUDOR ivuga ko bene ibyo bigo byita ku bafite ubumuga akenshi usanga atari ibya Leta. Icyo NUDOR yakora ngo ni ubuvugizi kugira ngo Leta ijye yita kuri aba barimu kimwe nk’uko yita ku bandi, bityo bitume batagenda, kuko bisubiza abana inyuma mu bumenyi.
Astrid Herbosch ukomoka mu Bubiligi, akaba n’umuyobozi w’uyu mushinga, avuga ko kuva muri 2013 yagiye akorana n’ibigo bitandukanye byita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe, yabona uko bitabwaho agasanga abarimu babigisha bakeneye kugira ubumenyi bwihariye (special skills) kugira ngo babafashe uko bikwiye.
Ati “Hari abarimu wasangaga batazi ibyo bakwiye kwigisha abo bana n’uko bakwiye kubibigisha. Rimwe na rimwe kubigisha biba bigoranye. Abo bana usanga harimo abafite amahane, abiruka, abasakuza, abarimu rero ni ngombwa ko bagira ubumenyi bwo kwita ku mwana ufite bene iyo myitwarire.”
Astrid Herbosch avuga ko yegereye umuterankunga witwa Fondation Liliane wo mu Buholandi, uyu ukaba ari umuryango wita ku bafite ubumuga, bafatanya gutegura uwo mushinga.
Barateganya guhugura abarimu bo ku bigo bibiri by’icyitegererezo, nyuma bazahugure n’abo mu bindi bigo bitanu, bakazakoresha ingengo y’imari ingana n’ibihumbi 250 by’Amadolari ya Amerika (ni ukuvuga abarirwa muri Miliyoni 257 z’Amafaranga y’u Rwanda).
Bizeye ko nyuma y’iyo myaka itatu bazabona impinduka haba mu buryo abarimu bigishamo ndetse no mu bumenyi buhabwa abana bafite ubumuga bwo mu mutwe.
Nyuma y’uyu mushinga, barateganya ko mu gihe abaterankunga baba bashimye ibyo wagezeho ndetse bakemera kubaha ubundi bufasha, bazawagurira no mu bindi bigo by’amashuri nibura 14.
Kuri iki cyumweru tariki 24 Nyakanga 2022, abaturage bo mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali bitabiriye rusange izwi nka (Car Free Day) Car Free Day yabaye kuri iki Cyumweru, yitabiriwe n’abatuye mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, aho mu mihanda yagenwe ibinyabiziga birimo imodoka na moto byari byakumiriwe. Muri 2018 ni bwo Perezida Kagame yasabye ko yazajya iba kabiri mu kwezi; ku Cyumweru cya mbere cy’ukwezi n’icya gatatu. Car […]
Post comments (0)