Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya mu ruzinduko rugamije ubucuti n’ibihugu bya Afurika

todayJuly 25, 2022 70

Background
share close

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov yaraye ageze muri Congo Brazzaville aturutse i Cairo mu Misiri. Nyuma arerekeza i Kampala n’i Addis Ababa.

Ku kibuga cy’indege cy’i Oyo, Lavrov yakiriwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga Jean-Claude Gakosso

Mu ijoro ryo ku cyumweru, indege imutwaye yururutse ku kibuga cy’indege cy’i Oyo mu majyaruguru ya Congo, kuri 400Km uvuye i Brazzaville.

Oyo ni umujyi ufatwa nk’ahantu Perezida Denis Sassou Nguesso afite imbaraga no gushyigikirwa bikomeye.

Kuri uyu wa mbere, biteganyijwe ko Lavrov agirana ibiganiro na Perezida Sassou Nguesso, mbere y’uko akomereza i Kampala muri Uganda.

Ni ingendo zigamije gushaka gushyigikirwa ku ruhando mpuzamahanga muri iki gihe Uburusiya buri mu ntambara na Ukraine.

Izi ngendo ze kandi zirereka isi ko Uburusiya “butari mu kato” k’umuryango mpuzamahanga, nk’uko Lavrov yabitangaje.

Ku cyumweru ari i Cairo aho yabonaye na Perezida Abdel Fattah el-Sissi, Lavrov yahakanye ibirego ko Moscow yateje akaga k’ibura ry’ibiribwa ku isi.

Yabwiye ba ambasaderi ba Arab League ko ibihugu by’iburengerazuba bibeshya ku bihano byafatiye Uburusiya n’ingaruka bitera ku biribwa ku isi.

Igice kinini cy’ibihugu by’abarabu na Africa bizahajwe n’ibura ry’ibinyampeke kubera intambara y’Uburusiya na Ukraine.

Ibi bihugu byombi ubusanzwe byohereza hejuru ya 40% by’ingano Africa ikoresha, nk’uko bivugwa na Banki nyafrika itsura amajyambere.

Lavrov yavuze ko ibirego ko Uburusiya “bwateje inzara ku isi” ari icengezamatwara ry’ibihugu by’iburengerazuba.

Ari mu Misiri, yashimye ko Africa yitwaye mu buryo “butabogamye” ku “ibikorwa bya gisirikare” by’Uburusiya muri Ukraine.

Ku bihugu bine Lavrov arimo gusura muri Africa bibiri; Uganda na Congo, byagaragaje ko nta ruhande bibogamiyeho ku ntambara muri Ukraine.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Inkura z’umweru zarekuriwe mu bice byose bya Pariki y’Igihugu y’Akagera

Ku Cyumweru tariki 24 Nyakanga 2022, Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera bwatangaje ko inkura z’umweru kuri ubu zamaze gufungurirwa ibice byose by’iyo Pariki, nyuma y’igihe zikurikiranwa mu byanya byihariye. U Rwanda rwakiriye izi nkura z’umweru mu kwezi k’Ugushyingo 2021, zikaba zifunguriwe ibice byose nyuma y’amezi hafi umunani zikurikiranirwa hafi mu byanya byabugenewe, aho zitabwagaho, zigakurikiranirwa hafi n’ababishinzwe nk’uko akanyamakuru k’iyo Pariki kabitangaje. Izi nkura z’umweru zikigera mu Rwanda, ntizashoboraga kugera […]

todayJuly 25, 2022 124

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%