Inkuru Nyamukuru

Polisi igiye kugurisha mu cyamunara imodoka 15 na moto 461

todayJuly 25, 2022 263

Background
share close

Polisi y’u Rwanda irateganya guteza cyamunara ibinyabiziga byafashwe birimo moto 461 n’imodoka 15. Polisi iherutse gusohora itangazo tariki ya 20 Nyakanga 2022 rihamagarira abantu kwitabira iyo cyamunara y’ibinyabiziga byafatiwe mu bikorwa (operations) binyuranye bya Polisi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye Kigali Today ko cyamunara izabera aho ibinyabiziga biparitse ku cyicaro gikuru cya Polisi cya Kacyiru kuva tariki ya 10 kugera tariki ya 12 Kanama. Gusura ibyo binyabiziga byatangiye tariki ya 22 Nyakanga kugeza tariki ya 04 Kanama.

CP Kabera yagarutse ku mpamvu ituma ibi binyabiziga bitezwa cyamunara, ati “Mbere y’uko duteza cyamunara ibi binyabiziga byafashwe tubanza kwibutsa abaturarwanda bose ko itegeko riteganya ko ikinyabiziga cyose cyafatiriwe, ko iyo kirengeje ukwezi giparitse muri parikingi ya Polisi gitezwa cyamunara”.

Polisi mbere y’uko iteza cyamunara, yibutsa abantu bose bishyuye amande ku makosa ibinyabiziga byabo byafatiwemo ko bakwihutira kujyana inyemezabwishyu ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru aho ibinyabiziga biparitse bagatwara ibinyabiziga byabo, bitaratezwa cyamunara.

Ikindi yibukije abantu ni ukutajya kwiyitirira ikinyabiziga kitari icyabo kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

CP John Bosco Kabera avuga ko Polisi ibanza gutanga iri tangazo kugira ngo yibutse abafite ibinyabiziga byafashwe kwitabira kujya kubikurikirana bitarajya muri cyamunara.

Polisi isobanura ko ibi binyabiziga ari ibiba byafatiwe mu makosa atandukanye, bene byo ntibabitware. Hari n’ibiba byakoze impanuka nta bwishingizi bifite, icyiciro cya gatatu ni icy’abata ibinyabiziga byabo bahunga amakosa baba bakoze ntibagaruke no kubaza.

Ku bijyanye n’ibinyabiziga byafatiwe mu Ntara, ngo ntabwo biri mu bizatezwa cyamunara kuri iyi nshuro, ahubwo byo bizapangirwa gahunda yabyo.

Abibaza aho amafaranga ava mu cyamunara y’ibinyabiziga byafashwe ajya, CP Kabera yatangaje ko ajya mu isanduku ya Leta.

Ingingo No. 38 y’itegeko No. 34/1987 iteganya ko iyo ikinyabiziga kirengeje ukwezi cyarafatiriwe gishobora gutezwa cyamunara. Icyakora Polisi ngo ibaha igihe gihagije cyo gukemura ibibazo bafite kuko cyamunara yari iherutse ari iyabaye muri Werurwe 2022.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya mu ruzinduko rugamije ubucuti n’ibihugu bya Afurika

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov yaraye ageze muri Congo Brazzaville aturutse i Cairo mu Misiri. Nyuma arerekeza i Kampala n’i Addis Ababa. Ku kibuga cy'indege cy'i Oyo, Lavrov yakiriwe na minisitiri w'ububanyi n'amahanga Jean-Claude Gakosso Mu ijoro ryo ku cyumweru, indege imutwaye yururutse ku kibuga cy’indege cy’i Oyo mu majyaruguru ya Congo, kuri 400Km uvuye i Brazzaville. Oyo ni umujyi ufatwa nk’ahantu Perezida Denis Sassou Nguesso afite imbaraga no […]

todayJuly 25, 2022 70

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%