Umunyamakuru wa Kigali Today, Edmond Kagire, avuga ko kuba abanyamakuru bidakuraho ko ari Abanyarwanda, kandi ibiba muri sosiyete nyarwanda ari nabyo babamo, gusa ngo bafite itandukaniro n’abandi kuko bo ibyo bavuga bishobora kugera kuri benshi.
Ati “Kugira ngo ikintu nk’icyo gihinduke uhera ku guhindura imyumvire y’abantu, mu gihe abanyamakuru bazaba badafite ubumenyi cyangwa imyumvire ituma bakora mu buryo bwa kinyamwuga, bagakoresha izo mvugo zituma umugore cyangwa umukobwa ateshwa agaciro, impinduka dushaka ntabwo twapfa kuzigeraho”.
Akomeza agira ati “Icyakorwa ni uguhugura abantu bakamenya uburyo bitwara muri iki kibazo, ni ikibazo mu by’ukuri kitoroshye, kuko iyo urebye sosiyete yacu y’Abanyarwanda ahantu tuvuye. Ni sosiyete yashyiraga umugore n’umukobwa hasi, ni bintu bigoye guhindura iyo myumvire kuko bifata igihe kirekire, ariko abanyamakuru bahawe ubumenyi bagahugurwa, byafasha kurusha uko twaza tukicara tukanenga, tukavuga ko itangazamakuru ridafite uruhare ririmo gukora”.
Illuminée Nyiraneza wo mu ihuriro nyarwanda ry’abakobwa b’abayobozi (Girls Leaders Forum Rwanda), avuga ko imbaraga zagakwiye gushyirwa cyane mu gukorera ubuvugizi abakorerwa ihohoterwa, kurusha kwitana ba mwana.
Ati “Dukore ubuvugizi tuvuganire abo bahura n’iryo hohoterwa rishingiye ku gitsina, buri wese abigiremo uruhare, ariko cyane cyane dushyiremo imbaraga mu gushishikariza abatabyumva, kuko barahari kandi barazwi, kurushaho gutungana agatoki, tuvuga ngo uyu biramureba kurusha abandi, oya nta n’umwe bitareba”.
Pamela Mudakikwa nk’umwe mu bavuga rikumvikana ku mbuga nkiranyambaga, na we yatanze ikiganiro
Ubwo yitabiraga igikorwa cyo guhuza ibitekerezo ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa tariki 28 Nyakanga 2022, ariko binyuze mu itangazamakuru n’abavuga rikumvikana, Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof. Jeannette Bayisenge, yavuze ko kwimakaza ihame ry’uburinganire n’iterambere ry’umugore bitarumvikana neza mu baturage.
Ati “Nk’Igihugu tubona ariho hatarumvikana neza, kuko ari mu rwego rw’amategeko, urw’inzego zishyigikira iterambere ry’umugore birahari kandi bimeze neza, igisigaye tugihura nacyo n’ishyirwa mu birwako ryabyo, bishingiye cyane ku muco bitahaga agaciro umugore nk’uko bikwiye, bityo ugasanga za gahunda nziza dufite ntizishyizwe mu bikorwa nk’uko bikwiriye”.
Akomeza agira ati “Ni byiza ko tubisobanura neza kandi itangazamakuru ribidufashije, kugira ngo Abanywaranda bose bumve impamvu z’ihame ry’uburinganire n’iterambere ry’umugore, ko tutabikorera guha uburenganzira umugore ubwe nk’umuntu, ahubwo ko bituma umuryango wose utera imbere. Twifuza ko abanyamakuru n’abavuga rikumvikana badufashaho”.
Buri wese akwiye kumva ko ihame ry’uburinganire ritagamije kuzamura abagore ngo basuzugure abagabo, cyangwa ngo babigaranzure, ahubwo ari ukugira ngo bose bafatanyirize hamwe mu kubaka no guteza imbere Igihugu.
Post comments (0)