Inkuru Nyamukuru

Perezida Kenyatta yashimye uruhare rwa Angola ku buhuza mu kibazo cy’u Rwanda na RDC

todayAugust 1, 2022 84

Background
share close

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, yashimye Perezida w’Angola João Manuel Gonçalves Lourenço kubera ubwitange bwe mu guharanira ko umubano w’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo usubira ku murongo.

Perezida Kenyatta, yavuze ko ashima Perezida Lourenço ubwitange ndetse n’ubuyobozi mu nshingano yahawe n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), zo kunga no guhuza u Rwanda na RDC.

Perezida Kenyatta yabitangaje ku wa Gatandatu taliki ya 30 Nyakanga, ubwo yakiraga mu biro bye Intumwa yihariye ya Perezida Lourenço akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Angola Tete Antonio, warumuzaniye ubutumwa bwihariye.

Minisitiri Antonio yamenyesheje Perezida Kenyatta ko ibiganiro biheruka kubera i Luanda biyobowe na Perezida w’Angola, avuga ko ibihugu byombi byiyemeje gushyiraho itsinda ry’ubugenzuzi ryigenga rizajya riharanira ko impande zombi zubahiriza ibikubiye muri gahunda yashyizweho n’Abakuru b’Ibihugu mu rugendo rwo kuzahura umubano w’ibuhugu byombi.

Perezida Kenyatta yashimye aho ibintu bigeze kugeza ubu, ndetse yizeye ko u Rwanda na RDC bizakomeza urwo rugendo u rwego rwo gukemura ibibazo bishyamiranije impande zombi.

Perezida Kenyatta yagize ati: “Ni intambwe ishimishije imaze guterwa. Twizeye ko turimo kujya mu cyerekezo kizima. Dukwiye guharanira ko turimo kugendera hamwe, buri wese amenyesha undi buri ntambwe irimo guterwa.”

Yongeyeho ko ibiganiro bya Nairobi na byo bikomeje biyobowe n’Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), intambwe yatewe mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bya EAC iheruka kubera vuba i Arusha muri Tanzania.

Perezida Kenyatta yashimye ko ubuhuza bwa Perezida w’Angola bwatangiye gutanga umusaruro nyuma y’ibiganiro bagiranye i Lisbon muri Portugal, ubwo habaga Inama ya kabiri y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku Nyanja yabaye hagati y’’italiki ya 27 Kamena kugeza ku ya 1 Nyakanga 2022.

“Ndashimira umuvandimwe (Joao Lourenço), ibyo amaze gukora ku byo twemeranyijeho i Lisbon. Ikintu cy’ingenzi ni ugushyiraho iiro bishinzwe ubuhuza hagati y’ibihugu byombi.”

Muri iki gihe umubano w’u Rwanda na RDC agatotsi biturutse ku mutekano muke uterwa n’inyeshyamba zirimo n’izihunganya umutekano w’ibihugu byombi.

RDC yakomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga inyeshyamba za M23 ziharanira kubona uburenganzira mu gihugu cyazo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abanyamuryango ba EAC ntibumvikana ku gihugu kigomba kwakira Banki Nkuru y’akarere

Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC), byananiwe kumvikana ku gihugu kigomba kwakira ikigo cy’imari cy’Afurika y’iburasirazuba (East African Monetary Institute - EAMI), ni kimwe mu bigo by’ingenzi bishinzwe gushyira mu bikorwa ishyirwaho ry'ifaranga rimwe. Abafatanyabikorwa b'uyu muryango wa Afurika y'Iburasirazuba batanze ubusabe bwabo bwo kwakira ikigo biteganyijwe ko kizahinduka banki nkuru y'akarere. kugeza ubu ni uko ibihugu bya Kenya na Uganda byateye utwatsi icyemezo cy’ubugenzuzi bwakozwe mu rwego rwo […]

todayJuly 31, 2022 86

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%