Abantu b’ingeri zitandukanye bakomeje kwamagana ubwicanyi bwakozwe n’ingabo za MONUSCO ku cyumweru ku mupaka wa Kasindi muri Kivu ya ruguru uhuza DRC na Uganda.
Abantu babiri barishwe abandi bagera kuri 15 barakomereka ubwo izo ngabo zinjiraga ku ngufu zirasa, zivuye mu biruhuko muri Uganda.
Itangazo ry’ibiro by’umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres, rivuga ko “arakajwe” n’ibyabaye, kandi ko ashyigikiye “gufunga abasirikare bakoze ibi no gutangiza iperereza ako kanya”.
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yatangaje ubutumwa kuri Twitter ko bakurikinira hafi uko ibintu byifashe muri RDC kandi yamagana ibyabaye i Kasindi.
Bintou Keita, ukuriye ubutumwa bwa ONU bwo kugarura amahoro muri RDC, yatangaje ko ibyakozwe n’abo basirikare “bidafite impamvu ibisobanura”.
Keita yemeza ko bamwe mu babikoze bafashwe bagafungwa kandi iperereza ryatangiye.
BBC ivuga ko minisiteri y’itumanaho ya RDC yatangaje ko abasirikare ba ONU bakoze ibi batazongera kwemererwa gukorera muri iki gihugu.
Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yarekana abasirikare ba ONU binjira ku ngufu ku mupaka wa Kasindi, nyuma y’impaka zabanje kubaho.
Aba basirikare ba ONU barashe amasasu kugira ngo binjire maze abantu bakwira imishwaro, bakomeje kurasa mu gihe imodoka zabo zatambukaga muri ‘centre’ ya Kasindi.
Kuva mu cyumweru gishize, habaye imyigaragambyo irimo urugomo yo kwamagana MONUSCO mu ntara za Kivu ya ruguru, iy’Epfo na Beni. Benshi bashinja MONUSCO ko yananiwe kurinda abaturage ibitero by’inyeshyamba. Iyi myigaragambyo imaze kugwamo abantu barenga 20.
Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, yashimye Perezida w’Angola João Manuel Gonçalves Lourenço kubera ubwitange bwe mu guharanira ko umubano w’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo usubira ku murongo. Perezida Kenyatta, yavuze ko ashima Perezida Lourenço ubwitange ndetse n’ubuyobozi mu nshingano yahawe n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), zo kunga no guhuza u Rwanda na RDC. Perezida Kenyatta yabitangaje ku wa Gatandatu taliki ya 30 Nyakanga, ubwo yakiraga mu biro […]
Post comments (0)