Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Dr. Biruta yafunguye ku mugaragaro ambasade y’u Rwanda muri Zimbabwe

todayAugust 1, 2022 188

Background
share close

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta, ku Cyumweru taliki ya 31 Nyakanga 2022, yitabiriye ibirori byo gufungura ku mugaragaro ambasade y’u Rwanda muri Zimbabwe. Avuga ko izarushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi ushingiye ku bucuruzi.

Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zimbabwe Amb. Frederick M. M. Shava, Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe James Musoni, n’abandi banyacyubahiro bo muri Guverinoma y’icyo gihugu.

Minisitiri Dr Biruta, yavuze ko iyi ambasade izarushaho guteza imbera umubano usanzweho hagati y’u Rwanda na Zimbabwe. ndetse n’ubuyobozi bufite icyerekezo burangajwe n’Abakuru b’Ibihugu byombi.

Ambasaderi James Musoni, yavuze ko umubano w’u Rwanda na Zimbabwe ushingiye kuri komisiyo ihoraho ihuriweho n’ibihugu byombi ishinzwe kunoza umubano. Ndetse ko inama zitandukanye zihuza iyi komisiyo zagize akamaro ku bijyanye n’ubufatanye mu bukungu n’ubucuruzi.

Muri Nzeri umwaka ushize iri huriro ryakoraniye i Kigali mu nama yaryo ya mbere, ibihugu byombi bisinyiramo amasezerano y’ubufatanye mu nzego eshanu agamije kongera imikoranire.

Uyu mwaka itsinda ry’abanyarwanda naryo ryagiye muri Zimbabwe mu biganiro by’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe byiswe ‘Rwanda-Zimbabwe Trade conference’.

Minisitiri Amb. Shava yashimiye Komisiyo Ihoraho ishinzwe kunoza ubutwererane ihuriweho n’ibihugu byombi (JPCC), yashyiriweho guhuza ibikorwa birushaho kunoza umubano w’u Rwanda na Zimbabwe.

Yanagaragaje ko gahunda y’ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ikwiye kongererwa ikibatsi.

Kugeza ubu nyuma y’amasezerano y’ubufatanye atatu yasinywe ku wa Gatanu taliki ya 29 Ngakanga, kuri ubu u Rwanda na Zinbabwe bimaze gusinyana amasezerano 22 akora mu nzego zitandukanye.

Ambasade y’u Rwanda i Harare muri Zimbabwe yatangiye imirimo kuva muri 2019, ndetse kuva icyo gihe ibihugu byombi byatangiye gushaka uko byateza imbere umubano wabyo.

U Rwanda ni ubwambere rugize Ambasade muri Zimbabwe, ubundi inyungu zarwo muri icyo gihugu zacungwaga na ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mu Rwanda abarwaye Hepatite B na C bari munsi ya 1%

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), iratangaza ko n’ubwo indwara ya Hepatite B na C hari abo ikibasira, ariko imibare y’abayirwara yagabanutse kugera munsi ya 1%. Minisitiri Ngamije avuga ko Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kuvura no gusuzuma abaturage Indwara ya Hepatite iyo itaragera ku kigero cyo hejuru ishobora guhita ikira, bidasabye ko habaho no gufata imiti, kubera ko hari igihe umubiri ushobora guhangana nayo ugakuramo virusi yayo mu gihe cy’amezi atandatu […]

todayAugust 1, 2022 67

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%