Polisi y’ u Rwanda mu Karere ka Gasabo ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti (FDA) ku wa Gatandatu tariki ya 30 Nyakanga, hakozwe ibikorwa byo gufata inzoga zitujuje ubuziranenge hafatwa izirenga litiro ibihumbi 10.
Uwafatanywe izi nzoga ni uwitwa Ngabonziza Geoffrey, w’imyaka, 35, wasanganywe inzoga zitujuje ubuzirange zingana na litiro 10,144 yakoraga adafite uruganda rwemewe, afatirwa mu Murenge wa Jabana, Akagali ka Kabuye, Umudugudu wa Buriza.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Sylvetstre Twajamahoro yavuze ko ari abaturage batanze amakuru ko Ngabonziza akora inzoga zitujuje ubuzirange zitwa Huguka Ginger drink n’Agasusuruko kandi ko babangamiwe nazo, hategurwa igikorwa cyo kumufata.
Polisi ifatanyije n’izindi nzego yakoze ibikorwa byo kumufata, bageze iwe murugo basanga afite inzoga zitujuje ubuziranenge litiro 10.144, ziri mu makarito 845, akaba yarazipakiraga mu modoka akaziranguza abakiriya be.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta, ku Cyumweru taliki ya 31 Nyakanga 2022, yitabiriye ibirori byo gufungura ku mugaragaro ambasade y’u Rwanda muri Zimbabwe. Avuga ko izarushaho gushimangira umubano w'ibihugu byombi ushingiye ku bucuruzi. Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zimbabwe Amb. Frederick M. M. Shava, Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe James Musoni, n’abandi banyacyubahiro bo muri Guverinoma y’icyo gihugu. Minisitiri Dr Biruta, yavuze ko […]
Post comments (0)