Guhera ejo ku wa gatanu tariki 21 Ukuboza, mu Rwanda bazatangira gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga za burundu zitarengeje amazi atandatu.
Ibi byasohotse mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo Ing. Jean de Dieu Uwihanganye.
Minisitiri Uwihanganye yanditse ko ibi bizakorwa hashingiye ku iteka rya Minisitiri No 05/MOS/TRANS/018 ryo ku wa 06/12/2018 rihindura Iteka rya Minisitiri No 04/MOS.TRANS/015 ryo ku wa 08/04/2015 rigena imiterere y’uruhushya nyarwanda rwo gutwara ibinyabiziga.
Ibi bibaye nyuma y’icyifuzo cya komite Ngishwanama Ishinzwe Umutekano mu Muhanda kirebana n’uburenganzira bwo gutanga uruhushya nyarwanda rwo gutwara ibinyabiziga rw’igihe gito.
Uyu ni Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi, ku murongo wa telephone, arasobanura impamvu y’iki cyemezo:
On this show, Vincent Gasana talks with Eugene Mutangana, Director of Conservation at RDB about the Akagera Park and how it has played a role in reversing wildlife destruction. He also speaks to a group of young people who play a role in advancing family planning and dealing with its challenges.
Post comments (0)