Inkuru Nyamukuru

Amerika yatangaje ko yahitanye al-Zawahiri wari umuyobozi wa al-Qaeda

todayAugust 2, 2022 99

Background
share close

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zishe umukuru wa al-Qaeda, Ayman al-Zawahiri, mu gitero cy’indege ntoya itarimo umupilote (drone), nkuko byemejwe na Perezida Joe Biden.

Zawahiri yafashe ubuyobozi bwa al-Qaeda nyuma y’iyicwa rya Osama Bin Laden mu kwezi kwa gatanu mu 2011

Yishwe ku cyumweru mu gitero cyo kurwanya iterabwoba cyakozwe n’ikigo cy’Amerika cy’ubutasi bwo mu mahanga (CIA), mu murwa mukuru Kabul wa Afghanistan. Biden yavuze ko Zawahiri yari “yaracuze urukurikirane rw’ubwicanyi n’urugomo ku baturage b’Amerika”.

Biden yavuze ko yatanze uruhushya rwa nyuma rwo kugaba icyo “gitero kidahusha” kuri uwo mukuru wa al-Qaeda, wari ufite imyaka 71, nyuma y’amezi yari ashize icyo gitero gitegurwa. Zawahiri yafashe ubuyobozi bwa al-Qaeda nyuma y’iyicwa n’Amerika rya Osama bin Laden mu mwaka wa 2011.

We na Osama bin Laden bacuriye hamwe umugambi w’ibitero kuri Amerika byo ku itariki ya 11 y’ukwezi kwa cyenda mu 2001, ndetse yari umwe mu “bakora iterabwoba bashakishwa cyane” n’Amerika.

Iyicwa rye rizatuma habaho kwiruhutsa ku miryango yabuze abayo mu bitero byo mu 2001, nkuko Biden yabivuze.

Bin Laden (ibumoso) na Zawahiri bombi batangaje intambara kuri Amerika banategura ibitero kuri Amerika byo ku itariki ya 11 y’ukwezi kwa cyenda mu 2001

BBC itangaza ko, Umuvugizi w’aba Taliban yavuze ko icyo gitero cy’Amerika ari ukwangiza bigaragara amahame mpuzamahanga.

Uyu muvugizi yongeyeho ko: “Ibikorwa nk’ibyo ni ugusubiramo ibyabayeho byananiwe byo mu myaka 20 ishize kandi bibangamiye inyungu za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Afghanistan n’akarere”.

Ariko abategetsi b’Amerika bashimangiye ko icyo gitero cyari gifite ishingiro ryo mu rwego rw’amategeko.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kigali: Abafite bisi barasabwa kuzizana zigatwara abagenzi

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burashakisha bitarenze ibyumweru bibiri, abantu bafite imodoka nini za bisi zishobora kunganira izitwara abagenzi muri uyu mujyi, mu rwego rwo kugabanya imirongo miremire y’abantu muri gare. Abagenzi bakomeje kwinubira gutinda ku mirongo bategereje bisi Hashize iminsi abagenzi binubira kumara umwanya munini ku mirongo muri za gare, aho bamwe bavuga ko bibahombya ndetse bikabicira gahunda, hakaba n’abataha mu masaha akuze cyane. Mu bagenzi baganiriye na RBA dukesha […]

todayAugust 2, 2022 122

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%