Inkuru Nyamukuru

Rubavu: Abantu batatu nibo baguye mu mpanuka ikomeye y’ikamyo yagonze Coaster itwara abagenzi

todayAugust 2, 2022 942

Background
share close

Mu masaha ya saa yine z’igitondo kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Kanama 2022, imodoka ya Coaster itwara abagenzi yakoze impanuka igonganye n’ikamyo yaritwaye Lisansi. Ihitana abantu batatu.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Irere Rene, mu makuru y’ibanze yatangaje ko muri abo batatu bapfuye harimo umushoferi wa Virunga, nk’uko yabihamirije itangazamakuru.

Iyi mpanuka abayibonye bavuga ko yatewe no kubura feri kw’ikamyo ya sosiyete ya Rubis itwaye Lisansi maze ikagonga imodoka ya Coaster y’Ikigo gutwara abagenzi Virunga yarimo iva mu mujyi wa Gisenyi yerekaza mu muhanda wa Musanze.

Ababonye iyi mpanuka Kandi bavuga ko hari abitabye Imana nubwo nta mubare uratangazwa, inkomere zikaba zajyanywe mu bitaro bya Gisenyi.

Iyi mpanuka yabereye mu ikorosi rimanuka rigana ku Bitaro bya Gisenyi n’ubundi hakunze kubera impanuka nyinshi.

Ikimara kuba, inzego z’umutekano zahise zihagera zitangira gutanga ubutabazi bw’ibanze.

Amafoto: Igihe

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyabihu: Ingo zisaga ibihumbi 12 zigiye guhabwa imbabura za rondereza

Ingo zisaga ibihumbi 12 zo mu Karere ka Nyabihu, zigiye gushyikirizwa imbabura za kijyambere zirondereza ibicanwa, muri gahunda y’umushinga wo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere. Imbabura zirondereza ibicanwa zigera ku bihumbi 12 ni zo zizahabwa abaturage Gukwirakwiza izo mbabura, bizakorwa mu gihe cy’amezi atandatu, aho ku ikubitiro zimwe mu ngo z’abatishoboye bo mu Mirenge y’Akarere ka Nyabihu, ari zo zizaherwaho, ubusanzwe zikaba zakoreshaga amashyiga ya gakondo mu guteka, […]

todayAugust 2, 2022 174

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%