Inkuru Nyamukuru

NYAGATARE: Bikanze inzego z’umutekano bata litiro zirenga 130 za Kanyanga

todayAugust 2, 2022 168

Background
share close

Ni mu bikorwa bitandukanye byakozwe na Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyagatare, ku wa 30 Nyakanga, ahafashwe inzoga zitemewe zizwi nka Kanyanga ingana na litiro 138, yari yinjijwe mu Rwanda ivuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda inyujijwe mu nzira zitemewe (Panya).

Muri ibi bikorwa uwitwa Mukurizehe Damascene, Yafatanywe kanyanga litiro 40 iwe mu rugo aho atuye mu Mudugudu wa Rwebishorogoto, Akagali ka Gasinga, Umurenge wa Rwempasha, naho izindi litiro 98 zafatiwe mu Murenge wa Matimba na Karama abazinjije mu gihugu babonye inzego z’umutekano bazitura hasi bariruka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko amakuru yo gufata iyi Kanyanga yatanzwe n’abaturage batuye muri utwo duce twavuzwe haruguru.

Yagize ati: “Polisi yahawe amakuru y’inzira bakoresha binjiza kanyanga mu bazikuye mu gihugu cya Uganda. Uwitwa Mukurizehe, abaturage batubwiye ko afite kanyanga mu rugo aho atuye mu Mudugudu wa Rwebishorogoto, Abapolisi bagiye iwe basanga hari litiro 40 ziri mu majerikani abiri, ahita afatwa arafungwa.”

Yongeyeho ko: “Kuri uwo munsi ahagana saa kumi n’ebyili z’umugoroba, abaturage batuye mu Mudugudu wa Matimba bahamagaye Polisi bavuga ko hari itsinda ry’abantu bacuruza kanyanga binjiye ku mupaka banyuze mu Murenge wa Matimba bafite litiro 58 za Kanyanga ziri mu macupa 40, babonye inzego z’umutekano bashyira hasi iyo kanyanga basubira mu gihugu cya Uganda.”

Ni mu gihe kandi ahagana saa mbiri z’ijoro mu Murenge wa Karama, Akagali ka Ndego Umudugudu wa Rutoma, Polisi yafashe amajerikani 2 arimo litiro 40 za Kanyanga nyuma y’uko abari bayikoreye babonye abapolisi bayakubita hasi basubira mu gihugu cya Uganda aho bari bavuye.

SP Twizeyimana yavuze ko Akarere ka Nyagatare ari kamwe mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba kagaragaramo Kanyanga bitewe n’uko kari ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.

Ati: “Ibikorwa by’ubucuruzi bwa Kanyanga mu Karere ka Nyagatare cyane cyane mu Mirenge yegereye igihugu cya Uganda bukorwa n’itsinda ry’abantu biyise Abarembetsi cyangwa Abafutuzi.”

Yashimiye abaturage batanze amakuru iyi kanyanga igafatwa, aburira abijandika muri ubu bucuruzi bwa Kanyanga kubireka kuko ibikorwa byo kubafata bitazahagarara.

Mukurizehe na kanyanga yafatanwe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rukorera kuri sitasiyo ya Rwimiyaga ngo hakurikizwe amategeko.

iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 of 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge, rishyira Kanyanga ku rutonde rw’ibiyobyabwenge byoroheje.

Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Hari ibigo bya Leta bigiye kwegurirwa abikorera – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko mu buryo budatinze, ibigo bimwe bya Leta bigiye kwegurirwa abikorera kugira ngo birusheho gutanga umusaruro uhagije Abanyarwanda. Perezida Kagame yabitangarije mu muhango wo kwakira indahiro z’abaminisitiri bashya binjiye muri Guverinoma, kuri uyu wa 02 Kanama 2022 wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko. Yasabye abayobozi bashya kubakira ku bunararibonye mu byo basanzwe bakora, kuko basanzwe bakorera Leta n’Igihugu, kandi ko ari inshingano gusa zahindutse, […]

todayAugust 2, 2022 198

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%