Inkuru Nyamukuru

Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zakuye mu maboko y’ibyihebe abasaga 600

todayAugust 4, 2022 149

Background
share close

Kuva muri Mata uyu mwaka hatangira ibikorwa bihuriweho, byo kurwanya ibyihebe mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, hamaze gutabarwa abaturage barenga 600 bari barafashwe nk’imbohe, bakuwe mu ishyamba rya Catupa, mu majyaruguru y’akarere ka Macomia.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku wa kabiri tariki 02 Kanama 2022, bwatangaje ko ibyo bikorwa by’ubutabazi byakozwe n’Inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejwe guhashya ibyihebe muri Mozambique, zifatanyije n’iz’icyo gihugu ndetse n’izoherejwe n’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Imitwe y’iterabwoba ya Leta ya Kisilamu muri Mozambique (IS-MOZ), nyuma yo kugabwaho ibitero simusiga n’Ingabo zihuriweho, yahungiye mu gace ka Nkoe na Nguida mu karere ka Macomia, ariko Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique ndetse n’iza SADC ziracyakomeje kubakurikirana aho bajya hose.

Abdulahim Abrugo w’imyaka 59 y’amavuko, wari umaze umwaka yarashimuswe n’ibyo byihebe mu ishyamba rya Catupa, yashimiye ingabo zihuriweho zamutabaye anashimira ubutwari bw’inzego z’umutekano z’u Rwanda, zamwijeje kugarura umukobwa we wasigaye mu maboko y’ibyo byihebe.

Kuva muri Nyakanga 2021, nibwo Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Mozambique by’umwihariko mu ntara ya Cabo Delgado, mu gutanga ubufasha kurwanya imitwe y’iterabwoba ya Leta ya Kisilamu yari yarigaruriye igice kinini cy’iyo ntara.

Abdulahim Abrugo yamaze umwaka yarashimuswe n’ibyihebe

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kigali: Abazunguzayi hafi 4,000 bagiye guhabwa aho bakorera

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko abazunguzayi hafi 4,000 bagiye guhabwa aho bakorera kandi hujuje ibisabwa, mu rwego rwo kubafasha kuva mu muhanda kugira ngo bagire uburyo bacuruzamo busobanutse. Rubingisa avuga ko abazunguzayi bahabwa umwanya bakitoranyiriza aho bumva bakorera Gahunda yo gukura abazunguzayi mu muhanda bagashakirwa aho bakorera ntabwo ari nshya mu Mujyi wa Kigali, kuko yatangiye mu mwaka wa 2016, ubwo habarurwaga abagera ku 12.197 mu turere twose uko […]

todayAugust 4, 2022 101

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%