Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh, yakiriye impapuro zemerera Bwana Andrew Posyantos Efron Zumbe Kumwenda, guhagararira Malawi mu Rwanda nka Ambasaderi mushya.
Twitter ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane y’u Rwanda, yanditse ko Zumbe Kumwenda yashyikirije Prof. Nshuti Manasseh, impapuro ze kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Kanama 2022.
Bwana, Andrew Posyantos Efron Zumbe Kumwenda, woherejwe guhagararira inyungu z’igihugu cye mu Rwanda, asanzwe akora inshingano nk’izi mu bihugu bitandukanye nka Tanzania ndetse no mu Burundi.
U Rwanda na Malawi bisanzwe bifitanye umubano mu bikorwa bitandukanye, birimo ubucuruzi, umutekano n’ibindi.
Prof Nshuti Manasseh (ibumoso) ubwo yakiraga Amb. Andrew Posyantos
Ibihugu byombi kandi bifitanye amasezerano hagati ya Polisi z’ibihugu, yasinywe mu mwaka wa 2019.
Aya masezerano akubiyemo ibijyanye no guhanahana amakuru mu kurwanya ibyaha, kurwanya iterabwoba, kurwanya ikwirakwira ry’ibiyobyabwenge, kubaka ubushobozi mu bufatanye n’abaturage mu kwicungira umutekano, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ndetse no kungurana ubumenyi binyuze mu mahugurwa.
Uburusiya bwamenyesheje Amerika ko "bwabaye buhagaritse" igenzurwa ry'intwaro za nikleyeri zabwo ziraswa mu ntera ndende, rikubiye mu masezerano ku kugenzura intwaro azwi nka New START (Strategic Arms Reduction Treaty). Misile ya nikleyeri y'Uburusiya yo mu bwoko bwa RS-24 Yars iraswa mu ntera ndende Minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Uburusiya yavuze ko Amerika irimo gushaka kugira ibyo iburusha (Uburusiya) kandi ko bwo bwabujijwe uburenganzira bwo gukora igenzura ku butaka bw'Amerika. Yavuze ko ibihano […]
Post comments (0)