Nyuma yuko kuwa kabiri tariki 9 Kanama 2022 myugariro Rwatubyaye Abdoul ufite imyaka 25 y’amavuko yongeye gusinyira ikipe ya Rayon Sports nyuma y’imyaka itatu ayivuyemo, uyu musore yatangaje ko agarutse aho afata nko mu rugo.
Rwatubyaye ati “Nagarutse aho nita mu rugo”
Mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube w’ikipe ya Rayon Sports yavuze ko agarutse mu rugo kandi aje ngo bahatanire ibikombe.
Yagize ati” Ngarutse aho nita ko ari mu rugo kandi icyo nshaka kwizeza abafana ba Rayon Sports ngarutse kugira ngo dufatanye dushyire hamwe kugera ku ntego zacu zo kurwanira ibikombe no gusohokera igihugu.”
Rwatubyaye wasinye amasezerano y’imyaka ibiri akinira Rayon Sports yakomeje yibutsa abakunzi b’iyi kipe ko abishyize hamwe Imana ibasanga abasaba kubashyigikira.
Ati: “Nabasabaga ngo mudushyigikire,mutube hafi kandi murabizi ko ababaye hamwe Imana iba iri kumwe nabo.”
Rwatubye Abdoul yakiniye ikipe ya Rayon Sports hagati ya 2016 na 2019 ndetse akaba ari no mu bakinnyi bayifashije gukora amateka yo kugera muri 1/4 cy’imikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup mu mwaka w’imikino wa 2018-2019.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Murundi bavuga ko babangamiwe no kuba barasigaye inyuma mu gucanisha Gaz kuko bo usanga bagikoresha inkwi, bagahamya ko iterambere ryiza ari irigera kuri bose batarobanuye n'umwe. Umusaza uri mu kigero cy'imyaka 60 mu Kagari ka Buhabwa yatangarije KT Radio ko kuba bacanisha inkwi aruko zikiboneka ariko na none akavuga ko amashyamba agenda acika ku buryo mu minsi iri mbere n’izo nkwi zishobora kuzajya […]
Post comments (0)