Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Kanama 2022, cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 15.6% mu kwezi kwa Nyakanga 2022 ugereranyije na Nyakanga 2021. Ibiciro muri Kamena 2022 byari byiyongereyeho 13.7%.
Ibi biciro byo mu mijyi byifashishwa nk’igipimo ngenderwaho mu bukungu bw’u Rwanda, bigaragaza ko muri Nyakanga 2022, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 28.6%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 7.5%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 12.4%, n’ibiciro by’amacumbi n’amafunguro byiyongereyeho 17.2%.
NISR ivuga ko iyo ugereranyije Nyakanga 2022 na Nyakanga 2021, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 12.5%.
NISR igaragaza ko muri Nyakanga 2022, ibiciro mu byaro byiyongereyeho 22.5% ugereranyije na Nyakanga 2021. Ni mu gihe ibiciro muri Kamena 2022 byari byiyongereyeho 17.9%.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Nyakanga, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 34.5% n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 11.4%.
Iyo ugereranyije Nyakanga 2022 na Kamena 2022 ibiciro byiyongereyeho 3.5%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 6.4%.
Iki cyegeranyo ngarukakwezi kigaragaza ko ibiciro bikomatanyirijwe hamwe (mu mijyi no mu byaro), muri Nyakanga 2022 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 19.6% ugereranyije na Nyakanga 2021. Ni mu gihe muri Kamena 2022 ibiciro byari byiyongereyeho 16.1%.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Nyakanga 2022, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 32.7% n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 9.6%.
Iki cyegeranyo gisoza kigaragaza ko iyo ugereranyije Nyakanga 2022 na Kamena 2022 ibiciro byiyongereyeho 2.7%. Iri zamuka ahanini rikaba ryaratewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5.3%.
Nyuma yuko kuwa kabiri tariki 9 Kanama 2022 myugariro Rwatubyaye Abdoul ufite imyaka 25 y’amavuko yongeye gusinyira ikipe ya Rayon Sports nyuma y’imyaka itatu ayivuyemo, uyu musore yatangaje ko agarutse aho afata nko mu rugo. Rwatubyaye ati "Nagarutse aho nita mu rugo" Mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube w’ikipe ya Rayon Sports yavuze ko agarutse mu rugo kandi aje ngo bahatanire ibikombe. Yagize ati" Ngarutse aho nita ko ari mu […]
Post comments (0)