Mu kiganiro umutekinisiye mu gutunganya umwuka ku bitaro bya Gahini, Munana Yves yahaye Kigali Today, yasobanuye aho uturuka, uko utunganywa kugeza uhawe umurwayi.
Munana avuga ko mu nzu itunganya uwo mwuka habamo ibigega byinshi bitandukanye ari na rwo ruganda rwawo.
Ati “Muri iyi inzu cyangwa se uruganda rutunganya umwuka uhabwa abarwayi, harimo ibigega bitandukanye bikoreshwa mu gutunganya umwuka, kugeza ugeze mu kigega cya nyuma ukoherezwa mu matiyo ajyana ku bitanda by’abarwari”.
Dore umwuka uhabwa umurwayi uwo ariwo
Imashini ya kompreseri (compressor) yakira umwuka uturutse hanze mu kirere, iyo ugezemo uba ukivanzemo na gaz ukabanza ukanyura mu kayunguruzo, ukabona kujya mu kigega cya mbere aho uba ukivanze n’ubushyuhe, noneho ikawuvangura n’umwuka duhumeka mu buzima busanzwe kuko uba urimo amazi, ikohereza hanze ayo mazi hagasigara utsindagiye.
Hakurikiraho Filters (utuyunguruzo) ebyiri zikuramo utwanda twose tuba twasigaye, kandi umwuka uba ukivanze na gaz itarashiramo noneho utwo tuyunguruzo tukohereza mu mashini itunganya umwuka wa Oxygen, ku buryo nta mwanda usigaramo hakaboneka Oxygen y’umwimerere ya 94%, ibindi byose bikajya hanze nk’imyanda.
Munana avuga ko umwuka uba mu kirere uba ufitemo Oxygen ya 24%, ariyo mpamvu habaho kuyungurura kugeza habonetse uw’umwimerere utavanze n’imyanda.
Yongeraho ko i Mashini ikora Litiro 30 z’umwuka mu munota, ati “Iyo imashini icanwe ako kanya iba ifite ubushobozi bwo gukora mu minota icumi cyangwa 15. Icyo gihe igakora litiro 30 mu munota umwe mu gihe yamaze kwaka, kuko ntiyongera kuzimywa”.
Itanki (ikigega) ijyamo Litiro 6000, ubwo iyo itangiye gukora ikageza kuri Litiro zagenwe kandi nta barwayi bari kuwukenera cyangwa kuwukoresha, imashini ikomeza kwaka ariko ntikomeze gukora umwuka wo gukoresha.
Munana avuga ko izo mashini bahawe ku bitaro bya Gahini zabafashije cyane.
Umwuka umurwayi yongererwa cyangwa se ahabwa ku isaha, awishyura amafaranga 600 y’u Rwanda.
Dr Ingabire avuga ko umurwayi akoresha litiro z’umwuka bitewe n’izo muganga yamwandikiye kumunota.
Ati “Hari uhabwa Litiro 3 ku munota, 5, 10, no hejuru ya icumi, byose ni kumunota, kandi bigaterwa n’umwuka akeneye uko ungana”.
Avuga ko kandi Litiro 3 ariwo muke ushoboka muganga yandikira umurwayi, mu gihe Litiro 15 arizo nyinshi.
Ati “Ukeneye munsi ya litiro 3 bivuze ko aba adakeneye kongererwa umwuka, ukeneye hejuru ya litiro 15 aba afite ikibazo gikomeye.
Ubu umwuka uva mu ruganda uhita ugera ku mirwayi bidasabye amacupa
Dr Ingabire avuga ko uruganda rutunganya umwuka uhabwa umurwayi bahawe rukoranye ikoranabuhanga, ku buryo umurwayi adashobora guhura n’ingaruka z’uko umwuka watinze kumugeraho.
Ati “Ahandi uko uruganda ruba rwubatse usanga umwuka ugenda mu macupa, ugashyira icupa ririr iruhande rw’umurwayi, mu gihe mu bitaro bya Gahini uruganda rwaho ho rukoze ku buryo umwuka ukorwa uhita ugera ku murwayi, unyuze mu matiyo yabugenewe”.
Ibitaro bya Gahini biherereye mu Karere ka Kayonza, kuva 1927 bigirwa Ibitaro, bikomeje gutera imbere haba kuri serivisi zihabwa abarwayi n’inyubako nshya, dore ko bitangira hari inyubako imwe yari ifite imiryango igera kuri 5 gusa, ari naho Umwami Rudahigwa yivurije bwa mbere mu buryo bugezweho mu mateka y’u Rwanda.
Post comments (0)