Inkuru Nyamukuru

Padiri Muzungu Bernardin yitabye Imana

todayAugust 11, 2022 157

Background
share close

Padiri Muzungu Bernardin waranzwe no kwandika ibitabo ndetse akaba n’umusizi yatabarutse ku myaka 90 aguye mu bitaro bya CHUK. Aya akaba ari amakuru yatangajwe n’ababa hafi y’umuryango we ko yapfuye azize uburwayi tariki ya 10 Kanama 2022.

Padiri Muzungu Bernardin

Padiri Muzungu yize amateka umuco n’ubumenyamana (Teologie) ndetse anabyigisha muri kaminuza y’u Rwanda.Yitabye Imana yari mu kiruhuko cy’izabukuru yavukiye i Kibeho mu karere ka Nyaruguru.

Bamwe mu bamuzi bamuvuze ibigwi bemeza ko u Rwanda rubuze umuntu w’ingirakamaro w’umuhanga kandi wabaye umubyeyi wa benshi.

Aldo Havugimana yagize ati “RIP Padiri Muzungu. Ni umwe muri bake baminuje mu buhanga bemeye ivanjiri badateye umugongo Imana y’i Rwanda”.

Umushakashatsi Tom Ndahiro yagize ati “Padiri Bernardin Muzungu yatabarutse. U Rwanda rwongeye kubura umunyabwenge, umunyakuri n’umuhamya w’amateka y’ibihe bitandukanye by’igihugu cyacu. Rest In Power our great man!”

Padiri Muzungu Bernardin yari umudominikani akaba yitabye Imana yari asigaye atuye ku badominikani ku Kacyiru.

Yanditse ibitabo ku mateka y’ u Rwanda L’histoire du Rwanda pre colonial, Le patriotism jusqu’au sang n’ibindi byinshi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kigali: Abasaga 200 bateraniye mu biganiro ku bibazo byugarije Isi

Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta ku wa Gatatu tariki 10 Kanama 2022, yatangije ibiganiro by'iminsi itatu bizwi nka Kigali Global Dialogue. Bigamije kurebera hamwe ibibazo byugarije Isi. Ibi biganiro biri kubera mu Rwanda bibaye ku nshuro ya 2 aho byitabiriwe n'ababarirwa muri 200 baturutse hirya no hino ku Isi. Ibi biganiro byateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane n’Umuryango Observer Research Foundation (ORF America). Kigali Global Dialogue […]

todayAugust 11, 2022 57

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%