Inkuru Nyamukuru

Musanze: Bavumbuye ibigega bya lisansi bimaze igihe bitabye mu butaka

todayAugust 11, 2022 122

Background
share close

Abaturage biganjemo abo mu mujyi wa Musanze, by’umwihariko abubakaga inzu y’igorofa iherereye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza, Akagari ka Mpenge mu Mudugudu wa Rukoro, batangaye nyuma yo kuvumbura ibigega bya lisansi byari bimaze igihe bitabye mu mbuga y’ahari kuzamurwa igorofa.

Ibi bigega abubatsi basanze bimaze imyaka myinshi bitabye mu mbuga y’inzu y’igorofa

Ibyo bigega uko ari bitatu, byavumbuwe mu mbuga y’iyo gorofa iri imbere y’umuhanda Musanze-Kigali, rwagati mu mujyi wa Musanze. Bamwe mu bafundi Kigali Today yahasanze, bayitangarije ko, ibi byabaye ubwo bari mu mirimo yo gucukura ibyobo muri iyo imbuga, bagira ngo banayishyiremo amapave, bahita babihingukiraho.

Umwe muri bo yagize ati: “Twari mu mirimo yo gutegura iyi mbuga, ducukura ibyobo bifata amazi, ari nako tuyiringaniza, tugira ngo tuyishyiremo amapave. Ubwo twari tukiri muri ibyo, tugeze hafi nko muri metero imwe, y’ibujyakuzimu, twaje kugera ku kintu cy’icyuma kimeze nk’umufuniko, dukomeza gucukura tugitazurira, ngo tukivanemo, n’amatsiko menshi y’icyo cyuma twari dusanzemo tutatekerezaga ko kirimo, twaje gutungurwa no gusanga ari igitanki kinini”.

Mu gukomeza gucukura, byabaye ngombwa ko hanitabazwa imashini zabugenewe, nyuma abacukuraga, bahingukira no ku bindi bitanki nkabyo bibiri. Byose hamwe uko byari bitatu, bigaragara ko bishaje cyane, kuko byaguye n’ingese.

Abagenda cyangwa bazi neza uyu mujyi wa Musanze, bavuga ko na bo byabatunguye, kuko nta n’uwari warigeze acyeka ko byaba birimo. Gusa hakaba amakuru aturuka muri bamwe, avuga ko haba harigeze kuba station ya lisansi.

Uwitwa Kabera agira ati: “Uyu mujyi nywumazemo imyaka nka 40, aha hantu nahanyuraga buri munsi, ubona ko ari imbuga isanzwe, ariko nta kimenyetso na kimwe nari narigeze mbona, cyangwa numva cyaba gifitanye isano n’ibi bigega”.

“Gusa ariko uko byagenda kose, birashoboka cyane ko aha hantu haba harabaye sitatiyo ya lisansi n’ubwo wenda, benshi muri twe tutigeze tubimenya, kuko tutari twakabayeho. Ubwo rero natwe byadushobeye. Ubwo rero, ari ibishoboka, nyiri ubu butaka navuga ko yitomboreye imari n’ubutunzi bukomeye mu gihe yabikoresha akabibyaza umusaruro.

Ibi bigega babigereranya n’imari yari imaze imyaka itabye aha hantu batigeze bamenya!
Benshi mu babonye ibi bigega bitabururwa, batunguwe n’ukuntu mu gihe cyose bahamaze, nta muntu, wari warigeze amenya ko bihari.

Uwitwa Sindayigaya, yagize ati: “Ni ibintu byadutangaje cyane cyane ukuntu tumaze iyi myaka yose tugendagenda hejuru y’ubutunzi nk’ubu, twese tutabizi. Ubwo nyine nyiri ubutaka babusanzemo, ari ibishoboka yabubyazamo ibindi bikorwa bitanga n’akazi ku bandi, cyangwa Leta ikaba yabibyaza umusaruro mu bundi buryo. Ubwo natwe nk’abaturage tuzabyungukiramo mu buryo bumwe cyangwa ubundi”.

Ubwo Kigali Today yakoraga iyi nkuru, mu masaha ashyira saa tanu z’igitondo, cyo ku wa kane tariki 11 Kanama 2022, imashini igenewe guterura ibintu bya rutura, yarimo ipakira ibigega bibiri byari byamaze gutaburwa, irabipakira ibijyana ahabugenewe, kugira ngo n’imirimo y’ubwubatsi iri gukorerwa aho byasanzwe ikomeze.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye umunyamabanga wa leta Zunze Ubumwe za Amerika

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Anthony Blinken n'intumwa ayoboye mu ruzinduko arimo mu Rwanda. Perezida Kagame mu biganiro yagiranye na Anthony Blinken mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 11 Kanama 2022, byibanze ku mutekano mu Karere ndetse no gushimangira umubano hagati y'ibihugu byombi. Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 10 Kanama, nibwo Anthony Blinken yageze […]

todayAugust 11, 2022 107

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%