Inkuru Nyamukuru

Urubanza rwa Rusesabagina rwaraciwe burundu, azakomeza gufungwa – Minisitiri Biruta

todayAugust 11, 2022 101

Background
share close

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yavuze ko urubanza rwa Paul Rusesabagina rwarangiye, agomba gufungwa akarangiza igihano cye, n’ubwo amahanga arimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomeza gusaba ko arekurwa.

Minisitiri Dr Vincent Biruta

Minisitiri Biruta yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, uri mu ruzinduko mu Rwanda, kuri uyu wa Kane tariki 11 Kanama 2022.

Ati “Kuri twebwe rero urubanza rwararangiye, rwaraciwe burundu. Yarakatiwe, arafunze nk’abandi banyabyaha bashobora kuba bari muri gereza kubera ibyaha bitandukanye baregewe mu nkiko, zikabakatira. Aragomba kurangiza igihano cye nk’abandi”.

Minisitiri Biruta kandi yashimangiye ko u Rwanda rudashobora kwisubiraho ngo rufungure Rusesabagina, kubera igitutu cy’amahanga.

Yagize ati “Gutekereza ko Abanyarwanda bashobora kumva ngo hari umuntu wafunguwe kubera igitutu cy’amahaga, nta biriho, ntabyo”.

Minisitiri Anthony Blinken

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ubukerarugendo bushingiye ku nama bwitezweho kwinjiza miliyari 43Frw

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama (Rwanda Convention Bureau/RCB), buratangaza ko bateganya kwinjiza Amafaranga y’u Rwanda miliyali 43, binyuze muri ubu bukerarugendo muri uyu mwaka w’ingengo y’imari. U Rwanda rwakira inama nyinshi mpuzamahanga Ni ibyagarutsweho ku wa Gatatu tariki 10 Kanama 2022, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabanjirije Inama Mpuzamahanga y’iminsi itatu yiswe Kigali Global Dialogue. Agaruka ku mafaranga yinjiye mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, binyuze mu bukerarugendo bushingiye ku […]

todayAugust 11, 2022 63

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%